Perezida Kagame yijeje inyungu iruta miliyoni y’amadolari yatanzwe mu kurwanya Coronavirus

Mu kiganiro Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki 27 Mata 2020, yavuze ko miliyoni imwe y’amadolari ya Amerika u Rwanda rwahaye Afurika yunze Ubumwe (AU), azabyara inyungu nyinshi kuyarusha.

Mu cyumweru gishize u Rwanda rwahaye AU amafaranga yo gushinga ikigega mpuzamahanga cy’ubwisungane mu gushakira hamwe umuti n’urukingo by’icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi.

Iki kigega kikaba kizanashyirwamo umusanzu uvuye mu bantu batanduakanye barimo abaherwe nka Bill Gates na Madamu we Melinda Gates.

Perezida Kagame avuga ko iki gihe atari icyo kubanza kwirebaho nk’u Rwanda ubwarwo, ahubwo ko ari ukureba impande zose mu gihe hashakwa ibisubizo by’icyorezo Covid-19, ndetse n’ibizava ku ngaruka zacyo.

Yagize ati “Muri ibi bihe ntiwavuga ngo ‘nakora iki cyangwa kiriya’, ngo ‘sinabikora byombi’. Ni gihe cyo gukora ibintu byinshi icyarimwe, kuvuga ngo ‘amafaranga yahawe AU mu kigega cy’ubwisungane ni ugushyira imbaraga aho bidakwiye, ntabwo ari byo”.

Ati “Turabizi ko Abanyarwanda ari bo bagenerwabikorwa b’ibanze b’ayo mafaranga, ndetse uku ni ko wabitekereza, ariko ntekereza ko gukorera hamwe byaba ku rwego rw’akarere u Rwanda rurimo cyangwa ku rwego rw’umugabane wose ndetse no ku rwego mpuzamahanga, ntabwo waba ugiye kure y’inshingano zawe bwite”.

Umukuru w’Igihugu avuga ko amafaranga yatanzwe azagarukira Abanyarwanda mu bundi buryo, ndetse ko harimo inyungu nyinshi kurushaho, mu gihe abashinzwe gukumira no kurwanya Coronavirus baba bakoze neza.

Aba barimo ikigo kirwanya indwara z’ibyorezo (CDC), hamwe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe(AU).

Perezida Kagame yagize ati “Twatanze umusanzu nk’uko n’ibindi bihugu byabikoze, nkaba rero navuga ko iki kigega (cy’ubwisungane) ari ingirakamaro cyane kandi n’ibindi bihugu byinshi bigomba kubikora”.

Umunyamakuru yasaga n’ugaragaza ko miliyoni imwe y’amadolari u Rwanda rwatanze ari menshi, maze Umukuru w’Igihugu amusubiza ati “Wumvise ibyo gutanga miliyoni y’amadoladi cyangwa ibihumbi 500 hamwe, n’ibindi 500 ahandi, wakumva ari menshi ushingiye ku by’Abanyarwanda bafite.

Ibi biterwa n’uburyo ushaka kubifata, ariko hari umusanzu urenze miliyoni imwe y’amadolari Abanyarwanda bigeze kwitanga. Ntekereza ko uzagera ubwo wemeranya nanjye, kuko bizarangira hari inyungu zivuye muri ubu bwisungane zirusha miliyoni imwe twatanze”.

Perezida wa Repubulika yatanze ibisubizo bitandukanye birimo ko Inama ya Guverinoma izasuzuma vuba aha, uburyo abantu bakomorerwa gusubira mu mirimo imwe n’imwe, ariko hanarebwa uburyo bakomeza kwirinda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka