Perezida Kagame yihanganishije mugenzi we wa Turukiya

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yihanganishije mugenzi we wa Turukiya, Recep Tayyip Erdoğan n’abaturage b’icyo gihugu, nyuma y’inkongi yibasiye hoteli iri mu gace ka Kartalkaya mu Ntara ya Bolu, igahitana abasaga 70.

Inkongi yibasiye iyi hoteli yahitanye abasaga 70
Inkongi yibasiye iyi hoteli yahitanye abasaga 70

Inkongi y’umuriro yatangiye mu gitondo cyo ku wa 21 Mutarama 2025, yibasira hoteli ifite amagorofa 12, abenshi bakaba bakomeje kwibaza icyateye iyi nkongi yahitanye abantu bagera kuri 76 ariko ikaba ari imibare y’agateganyo, ndetse bakanibaza icyatindije ibikorwa by’ubutabazi.

Abinyujije ku rubuga rwa X, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Mutarama 2025, Perezida Kagame, yihanganishije mugenzi we wa Turukiya, Recep Tayyip Erdogan.

Yagize ati “Nihanganishije Perezida Recep Tayyip Erdogan n’abaturage ba Turukiya, ku bwo kubura abavandimwe babo mu nkongi y’umuriro yibasiye hoteli ya Bolu. Twifatanye n’imiryango yabuze ababo n’abagizweho ingaruka n’iyo sanganya y’umuriro. Tubifurije gukomera no gukira ku bakomeretse”.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Turukiya, Ali Yerlikaya, yatangaje ko iyi nkongi yabaye mu masaha ya mu gitondo cya kare, ikibasira hoteli ifite amagorofa 12.

Yagize ati “Turababaye cyane. Twatakaje ubuzima bw’abantu benshi mu nkongi y’umuriro yibasiye iyi hoteli. Iyi nkongi ibaye mu gihe abantu benshi baba baje mu biruhuko.”

Bivugwa ko iyi hoteli yari ifite abashyitsi 234, kandi ko ubutabazi bwatinze kuhagera bamwe bakagerageza kwitabara basimbuka amagorofa, n’ubundi bikarangira bitabye Imana.

Hoherejwe imodoka 30 zo kuzimya umuriro n’imbangukiragutabara 28, mu gihe abakozi bo gutabara barengaga 267. Abari bari muri iyi hoteli bimuriwe mu zindi ziri mu Ntara ya Bolu.

Igikomeje kwibazwa ni uburyo iyi hoteli yemerewe kwakira abantu ariko idafite uburyo bwo kuzimya umuriro, ndetse haranibazwa impamvu ubuyobozi bw’agace iyi nkongi yabereyemo, bwarangaye cyane, bikaba byanatumye bamwe basaba ko ubuyobozi bwegura.

Leta ya Turukiya iri ku gitutu cyo kugaragaza uburyo ikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibigomba kubahirizwa na hoteli, cyane ko inengwa intege nke mu gukora ubugenzuzi, bigatuma zimwe muri hoteli zirara, ntizubahirize amabwiriza yose asabwa.

Iperereza rirakomeje mu gihe ibikorwa byo kuvuza abakomerekeye muri iyi nkongi nabyo bikomeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka