Perezida Kagame yihanganishije Guinea nyuma y’urupfu rw’abarenga 50

Perezida Kagame yihanganishije mugenzi we wa Guinea Mamadi Doumbouya n’abaturage b’iki gihugu nyuma y’aho abaturage barenga 50 baguye mu mvururu zabereye muri Stade N’Zérékoré, ahaberaga umukino w’umupira w’amaguru.

Perezida Kagame yihanganishije mugenzi we Gen Doumbouya n'abaturage ba Guinea
Perezida Kagame yihanganishije mugenzi we Gen Doumbouya n’abaturage ba Guinea

Umukuru w’Igihugu yagize ati: "Twifatanyije mu kababaro n’imiryango y’ababuze ababo n’abaturage ba Guinea”.

Ubu ni ubutumwa Umukuru w’Igihugu yanyujije ku rubuga rwe rwa X, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 3 Ukuboza 2024.

Abafana 56 baguye mu mvururu zakurikiye umukino wahuje N’zérékoré FC na Labé FC, mu Majyepfo ya Guinée Conakry, ku Cyumweru tariki ya 1 Ukuboza 2024, nk’uko byatangajwe na Polisi y’iki gihugu.

Uyu mukino wahuzaga amakipe yombi atarabigize umwuga, yahataniraga irushanwa ryitiriwe Perezida wa Guinée Conakry, Gen Mamadi Doumbouya.

Bivugwa ko izi mvururu zakomotse ku kutishimira ibyemezo by’umusifuzi, aho abafana ba Labé bavugaga ko ikipe yabo iri kwibwa kuko yahawe amakarita abiri y’umutuku ndetse mu minota ya nyuma, umusifuzi aha penaliti N’zérékoré yari mu rugo.

Abafana ba Labé bahise batangira gutera amabuye aba N’zérékoré, gushyamirana bitangira bityo, abantu bakwira imishwaro, abana barakandagirwa, abakuru burira uruzitiro. Ni mu gihe Polisi yateye, ibyotsi biryana mu maso bizwi nka ‘tear gas’ igerageza guhosha imvururu ariko biba iby’ubusa.

Polisi yo muri iki gihugu yatangaje ko abantu 56 bitabye Imana, abarenga 100 barakomereka bikabije, mu gihe abarenga 2000 bakomeretse byoroheje.

Abaturage 56 baguye mu mvururu zabereye muri Sitade N'Zérékoré
Abaturage 56 baguye mu mvururu zabereye muri Sitade N’Zérékoré

Perezida Gen Mamadi Doumbouya yihanganishije ababuriye ababo muri izi mvururu, asezeranya ubufasha abayikomerekeyemo.

Perezida Gen Mamadi yagize ati: “Ndihanganisha ababuriye ababo mu isanganya ryabaye nyuma y’umukino mu Mujyi wa N’zérékoré. Ndifuriza kandi abakomeretse gukira vuba”.

Yakomeje agira ati: “Inzego z’ubuzima zirakora ibishoboka byose ngo abakomeretse bitabweho kandi vuba. Itsinda rishinzwe iperereza ku byateye iyi mpanuka yatumye abantu babura ubuzima abandi bagakomereka rirashyirwaho, kugira ngo hamenyekane ababigizemo uruhare”.

Mu butumwa yanyujije kuri X, Perezida Mamadi Doumbouya, yasabiye abitabye Imana kuruhukira mu mahoro. Ati: “Ndasenga nsaba Imana ngo yakire Roho z’abatabarutse izituze muri Paradizo”.

Amarushanwa nk’aya yaguyemo abantu, yamamaye cyane muri Afurika y’Iburengerazuba aho azwiho kugira ubwitabire bukomeye cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka