Perezida Kagame yihanangirije abashaka gukira vuba binyuze mu bujura
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yihanangirije abayobozi bashaka gukira vuba, binyuze mu bujura bwitwikiriye gutombora, kuko bigira ingaruka ku bukungu bw’Igihugu kandi ababyishoyemo nabo bagahomba.
Umukuru w’Igihugu yabitangarije mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama y’Igihugu y’umushyikirano 2023, aho yagarutse ku bibazo biri mu nkiko byatewe n’abantu bashaka gukira vuba, bakitwikira isura ya tombora bakiba abaturage.
Perezida Kagame yavuze ko ntawe Leta izongera gutaho amafaranga, ngo afashwe kubera ko yahombejwe na tombora.
Agira ati “Ugasanga mwataye umutwe, byamara kumera nabi ugasanga abantu baraza bavuga ngo bafashwe bararengana. Gute se wagiye mu bintu by’ubujura none ngo urarengana, gute? Biriya ni nk’ubujura”?
Yongeraho ati “Ibyo bintu ukabisangamo abayobozi bose, wowe wabeshwaho na tombora, ubuzima bwawe wabushyira muri tombora, ni nko kuvuga ngo ndaramuka cyangwa sindamuka. Ngaho biri mu Baminisitiri, biri mu bapolisi biri mu bajenerali”.
Yihanangirije abamara guhomba bagatakira Leta ngo ibafashe, ko ibyo bitazongera kubaho, mu gihe abantu bishoye mu bibatwara amafaranga kubera gushaka gukira vuba, aho gukora ngo biteze imbere buhoro buhoro.
Yagize ati “Niba ushaka gufasha abaturage ayo mafaranga iyo uyabaha, izo tombora mujyamo ni iz’iki ? Abayobozi mwicaye aha ni mwe mbwira, ni mwe mujya kubikora, mwabuze ibindi mukora mujya muri tombora”?
Yongeraho ati “Umuntu afata miliyoni 10Frw akazijyana ngo bamuhe 20, mwagenze buhoro, mwakoze muriruka mujya he ? Mwakoze ejo ukabona imwe, ejo ebyiri, eshatu, ukagera kuri miliyoni 20Frw, ujye umenya ngo bijyana no kuba na ya yandi wari ufite uyabura, hanyuma ukaza ngo ufashwe na Leta”.
Perezida Kagame yasabye Minisitiri w’Intebe kutazigera aha icyuho abamaze guhombera muri izo tombora, bitwaje ko bagamije gufasha abaturage bahombye kuko abayobozi bamwe babyinjiyemo, ari bo n’ubundi baba bagiye kwifasha.
Ati “Bariya nibo baba bagiye kwifasha, iyo aba ari bo barwaraga bwaki bakabyumva aho kuba abana b’Abanyarwanda babayeho nabi. Sinzumve n’ifaranga na rimwe rya Leta ryagiye muri ibyo bintu”.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko abantu ba tombora bakwiye gufungwa ahubwo, haba uwashutse abantu ngo bajye muri tombora, ndetse n’uwagiye muri izo tombola ko bose baba bakwiye kujyanwa mu igorororero, bagahurirayo bakabyikemurira.
Reba ibindi muri iyi Video:
Inkuru zijyanye na: UMUSHYIKIRANO 2023
- Mu kwezi kumwe mubazi z’abamotari zirongera gukoreshwa
- Tuzishima neza nituba aba mbere mu mihigo - Abatuye i Huye
- Indwara zitandura nizo zihitana Abanyarwanda benshi - MINISANTE
- Perezida Kagame yashimiwe kuba yarasubije Club Rafiki ishusho y’ikibuga kigezweho
- Kwita ku bibazo byugarije umuryango byagabanyije umubare w’abatwara inda zitateguwe - MIGEPROF
- Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yasobanuye iby’izamuka ry’ibiciro ku isoko
- Perezida Kagame yasabye abayobozi kureka guhora mu nama
- Akarere ka Nyagatare kahize utundi mu kwesa imihigo
- MINISANTE yagaragaje ibyashyirwamo ingufu mu guhashya igwingira
- Ubwicanyi bukorerwa Abatutsi muri Congo bubangamiye Ubumwe bw’Abanyarwanda - Minisitiri Bizimana
- MINEDUC yatanze igisubizo cyageza ku ireme ry’uburezi ryifuzwa
- Yahereye ku bihumbi 200 none ageze kure mu iterambere (Ubuhamya)
- Bikwiye guhagarara cyangwa ubwanyu mugahagarara – Perezida Kagame abwira abasiragiza abasaba Serivisi
- Barifuza ko Inama y’Umushyikirano yasuzuma ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku isoko
- U Rwanda ni urwa gatatu muri Afurika mu kugira imihanda ihuza Uturere - MININFRA
- Perezida Kagame yaburiye abayobozi batuzuza neza inshingano zabo
- Umujyi wa Kigali ugiye kongerwamo imodoka zitwara abagenzi
- Mu Rwanda abahawe nibura inkingo ebyiri za Covid-19 bagera kuri 78%
- Abiga imyuga mu Rwanda bazashyirirwaho n’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza
- Bugesera: Uruganda rutunganya ifumbire ruzagabanya iyatumizwaga mu mahanga
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko ibi bintu byiswe ibya tombola, uwigwijeho ibya rubanda ababeshya ko afite uko abungukira ko aba ahari, hakaba hari ibimenyetso by’uko bamuhaye amafaranga yabo, uwo bayahaye akaba ahari ntaho yagiye, jye numva yareka izo nyungu ze, ariko abaturage bagasubizwa amafaranga yabo bamuhaye.
Ubufasha basaba ni ubwo, si uguterwa inkunga zindi ku bw’ibihombo bahuye nabyo.
Twifuzaga gusaba Ministère y’ubuzima,ko yagira ikikora kumibereho y’a akozi bayo(abaforomo n’ababyaza)kuko,umushahara bahembwa,uhabanye n’ibiciro bili kw’isoko ubungubu.
Akaziko,turagakunda,kuko,turabizi ko,arumuhamagaro,Aliko,banihu
tishe,gahunda,yo gushyira nibura umubyaza umwe kuli bulikigo nderabuzima.batibagiwe no kwegereza abakozi imiryango,kuko byatuma bakora bishimye akazi,banakulikirana imiryango yabo.murakoze.