Perezida Kagame yifurije ishya n’ihirwe Donald Trump

Perezida Paul Kagame yifurije Perezida Donald Trump amahirwe mu mirimo ye mishya, nyuma yo kwegukana insinzi mu matora y’umukuru w’igihugu ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

Perezida Kagame azi byinshi kuri Politiki mpuzamahanga.
Perezida Kagame azi byinshi kuri Politiki mpuzamahanga.

Perezida Trump yatsinze Hillary Clinton bari bahanganye, amurusha amajwi make mu matora yatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 09 Ugushyingo 2016.

Abinyujije kuri Twitter Perezida Kagame yagize ati "Amahirwe masa kuri Donald Trump wegukanye insinzi uyikwiye. Twiteguye gukomeza kugirana imibanire myiza n’Amerika n’ubuyobozi bushya."

Ubutumwa bwa Perezida Kagame yanyujije kuri Twitter.
Ubutumwa bwa Perezida Kagame yanyujije kuri Twitter.

Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu bahise bifuriza ishya n’ihirwe mu mirimo Perezida Trump, barimo na Perezida John Magufuli.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

USA ni igihugu gikomeye kandi gihindura byinshi kw’isi,

Trump azakore ibyo yavuze ko atazihanganira aba Presidents bagundira ubutegetsi n’imitwe ikora iterabwoba kw’isi.

muremangabo yanditse ku itariki ya: 12-11-2016  →  Musubize

Dushigikiye intsinzi ya Trump,

Ntazakore nka Obama kuko nta gifatika yagejeje ku banyafurika kandi ariho akomoka ahubwo yibanda ku gukuraho intwari za Africa nka Gadhafi.

muremangabo yanditse ku itariki ya: 12-11-2016  →  Musubize

Nishimiye inzinzi ya trump kuko nyagasani yamwumviye gusa imibanire yibihugu azayikomeze agishaninama blak obam

Uwimana J Baptiste yanditse ku itariki ya: 10-11-2016  →  Musubize

big up to yankee people,establishment zishaka kuyobora ubuziraherezo zigomba guhinduka kandi turizeye ko Trump azabigiramo uruhare naho ubundi uriya mudamu yagenderaga ku izina ryumugabo we ariko nta bushobozi na mba

albert nsinga yanditse ku itariki ya: 10-11-2016  →  Musubize

twishimire cyane insinzi y’umugabo trump urwanya cyane homo sexuel burimo kugenda bufata intera ku isi

Anselm Murego Shema yanditse ku itariki ya: 10-11-2016  →  Musubize

yewe ni byiza ko yatowe reka dutegereze turebe impinduka yavugaga

jean T yanditse ku itariki ya: 10-11-2016  →  Musubize

nibyizako umugabo agiye kuyobora amerika ndabyishimiye ariko ubundi usibye ibyabanya furika mwabonyehe ubutegesti bwabagore ? ibitekerezo byabagore bihora ari nkibyabana

uwizeyimana john yanditse ku itariki ya: 9-11-2016  →  Musubize

nta impamvu yo gukomeza kuvuga ibibi by a Trump hano kuko ni uwa amerika si uwaba nyarwanda,twifitiye uwacu Intore izirusha intambwe,kndi Trump amagambo yakunze gukoresha bigaragara yuko yisubiyeho nkuko ijambo yagejeje ku batuye isi rirabigaragaza,yagize ati"niteguye gukorana neza n ibihugu byose bigize isi"iri jambo ritandukanye cyane namagambo yagiye avuga my minsi ishize

Murinzi Karinda Elie yanditse ku itariki ya: 9-11-2016  →  Musubize

ndumva abavuga ibibi bya Trump barekeraho kuko ni president wa USA ntabwo ari uw U Rwanda,twifitiye uwacu ufite imiyoborere myiza intore izirusha intambwe,kndi na Trump bigaragarako yisubiyeho mu magambo Atari meza yakunze gukoresha yiyamamaza!kuko bigaragazwa n ubutumwa yahaye isi yose NYU’s yo kwegukana insinzi!yavuze neza ati,"niteguye gukorana neza n ibihugu byose bituye Isi"oyeee Trump!!!!

Murinzi Karinda Elie yanditse ku itariki ya: 9-11-2016  →  Musubize

ahubwo azibukeko u Rwanda rwababaye adutere inkunga.

hakizimana Simeon yanditse ku itariki ya: 9-11-2016  →  Musubize

Ubwo umuntu wavuze ko nta mwirabura ashaka mur america ndetse na bayislam ubwo bibutse nabyo babikomozeho kuko azateza ibibazo bikomeye hagati ya america na reta zunze ubumwe zabarabu.

Hamenyimana Hamis yanditse ku itariki ya: 9-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka