Perezida Kagame yifurije isabukuru nziza Moussa Faki Mahamat

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yifurije isabukuru nziza y’amavuko Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat.

Perezida Kagame yanifurije Moussa Faki Mahamat umunsi mwiza w’ababyeyi b’abagabo, dore ko isabukuru ye yahuriranye n’uyu munsi wo kuzirikana uruhare rw’abagabo mu iterambere ry’imiryango n’iry’abana babo by’umwihariko.

Moussa Faki Mahamat akomoka muri Chad ahitwa Biltine akaba yaravutse tariki 21 Kamena 1960. Kuri iki cyumweru yujuje imyaka 60 y’amavuko.

Ayobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AUC) kuva tariki 14 Werurwe 2017. Mbere yaho yari Minisitiri w’Intebe wa Chad kuva muri 2003 kugera muri 2005, arongera aba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Chad kuva muri 2008 kugera muri 2017.

Moussa Faki Mahamat ni umwe mu nshuti za hafi z’u Rwanda. Mu bihe bishize yakunze kugaragara kenshi mu Rwanda yitabiriye inama n’indi minsi mikuru itandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka