Perezida Kagame yifurije Abayislamu umunsi mukuru mwiza wa Eid al-Fitr

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yifurije Abayislamu bose bo mu Rwanda no ku isi, umunsi mukuru mwiza wa Eid al-Fitr.

Mu butumwa yabageneye akabunyuza kuri Twitter, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yagize ati "Umunsi mwiza wa Eid al-Fitr ku Bayislamu bose mu Rwanda no ku Isi. Tubifurije kugubwa neza mu mahoro n’ibyishimo. Eid Mubarak!."

Ni nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Gicurasi 2021, Abayislamu bazindukiye mu isengesho ryo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Eid al-Fitr, umunsi usoza Igisibo Gitagatifu cy’ukwezi kwa Ramadhan.

Kuri iyi nshuro, iri isengesho ryabaye mu buryo budasanzwe, dore ko nta birori bikomeye byabayeho, ndetse abantu bakaba batateranye ari benshi nk’uko byagendaga mu myaka ishize, gahunda zose zikaba zakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndashimira Paul kagame kwereka ko arikumwe na benedata baba siramu nitivasiyo mubyeyi twahawe nimana urakaramba (mucunguzi wu Rwanda) gahoreho .

Twambazimana innocnt yanditse ku itariki ya: 13-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka