Perezida Kagame yifurije abanyeshuri bakomerekeye mu mpanuka gukira vuba

Ni ubutumwa Perezida Kagame yatambukije abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, aho yifurije gukira vuba abana bose bari muri bisi yakoze impanuka, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 9 Mutarama 2022, ikaba yarimo abana bo ku ishuri rya ‘Path to Success’.

Umukuru w’Igihugu yagize ati “Namenye amakuru y’impanuka ya bisi y’ishuri yabereye i Rebero muri iki gitondo. Twifurije gukira vuba abana bose kandi turahumuriza imiryango yabo. Turakora ibishoboka byose kugira ngo abana bari bayirimo bose bitabweho uko bikwiye”.

Amakuru yatanzwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René, avuga ko iyo bisi yarenze umuhanda igwa mu ishyamba hakomerekeyemo abana 25 umushoferi n’umwarimu umwe, ariko by’amahirwe nta muntu wahaguye.

Abakomeretse bajyanywe mu bitaro bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali.

Inzego zishinzwe umutekano ndetse n’iz’ubuyobozi zitandukanye, zahise zigera ahabereye impanuka kugira ngo bite kuri abo bana bakomeretse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka