Perezida Kagame yifurije abagore umunsi mwiza

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yifurije umunsi mwiza abagore. Ni mu gihe isi yose yizihizaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abagore.

Perezida Kagame
Perezida Kagame

Perezida Kagame yavuze ko uyu munsi ari umwanya mwiza wo kuzirikana ko ibijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye bitareba abagore gusa.

Ati “Nta terambere ryabaho impande zombi zitabigizemo uruhare ndetse zigahabwa amahirwe angana.”

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yagaragaje ko buri wese afite uruhare asabwa kugira mu guharanira ko ubusumbane bushingiye ku gitsina no guhezwa kwa bamwe birandurwa kuko nta mwanya bifite mu hazaza heza h’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka