Perezida Kagame yifurije abagore umunsi mwiza

Perezida wa Repubulika Paul Kageme, yifurije abagore bose umunsi mukuru mwiza wahariwe umugore.

Mu gihe isi yose yizihije umunsi mpuzamahanga w’umugore kuri iki cyumweru tariki ya 08 Werurwe, Perezida Kagame yavuze ko iyo abagore bungutse, igihugu cyose na cyo kiba cyungutse.

Perezida Kagame kandi yashimiye abagore ku ruhare rwabo mu guhindura u Rwanda.

Ati “Mwarakoze kugira uruhare mu guhindura u Rwanda. Umunsi mpuzamahanga w’umugore mwiza kuri bashiki bacu, ababyeyi bacu n’abakobwa bacu mu Rwanda no ku isi hose”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Tugomba kubaha Abagore kubera ko nabo bashoboye.Urugero,Abagore benshi bayobora neza,ndetse hari abarusha abagabo benshi kuyobora neza.Twavuga abahoze ari Prime Ministers: Margaret Thacher of England,Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza abagore kuyobora.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amadini n’insengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12 na 1 Abakorinto,igice cya 14,imirongo ya 34 na 35.Kuba muli iki gihe abagore baba pastors ,bishops na Apotres,biba ari ugusuzugura Imana kuko ibibabuza. Ni icyaha nk’ibindi byose kizababuza kubona ubuzima bw’iteka muli Paradizo,nubwo Abadamu bayobora mu nsengero bibahesha agafaranga gatubutse. Ni bibi cyane gusuzugura Imana wishakira amafaranga.

sezibera yanditse ku itariki ya: 9-03-2020  →  Musubize

Muraho nezw! None x ko umunsi mpuzamahanga w’umugore wahuriranye na weekend uyu munsi kuwa 1 haba Hari akaruhuko( konji)? Murakoze.

Alias yanditse ku itariki ya: 9-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka