Perezida Kagame yifatanyije n’Abanyarwanda kwizihiza umunsi w’Intwari
Abanyarwanda bose babyukiye mu gikorwa cyo kwibuka intwari zitangiye igihugu, igikorwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakoze ashyira indabo ku gicumbi cy’Intwari.

Iki gikorwa asanzwe agikora buri mwaka aho asura igicumbi cy’Intwari giherereye i Remera, akunamira intwari ziharuhukiye, akanahashyira indabo.
Kuri uyu wa Kane tariki 1 Gashyantare 2018, nabwo aherekejwe n’abandi bayobozi bunamiye intwari zihashyinguye.
Muri iki gicumbi haruhukiye Intwari zirimo Gen. Maj Fred Gisa Rwigema n’umusirikare utazwi bari mu cyiciro cy’Intwari z’Imanzi.

Harimo kandi Umwami Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwiringiyimana Agathe, Niyitegeka Félicité n’Abanyeshuri b’i Nyange banze kwitandukanya ubwo baterwaga n’abacengezi mu 1997. Aba bari mu cyiciro cy’Intwari z’Imena.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti "Dukomeze Ubutwari, Twubake u Rwanda twifuza."
Mu mirenge yose igize u Rwanda naho abaturage bizihije uyu munsi, hakaba hari n’aho bagiye bashimira abaturage bagiye bagaragaza ubutwari.

Kureba andi mafoto kanda AHA
Inkuru zijyanye na: HeroesDay2018
- Perezida Kagame yunamiye Intwari z’u Rwanda
- Ikiganiro n’umukobwa wa Agatha Uwiringiyimana nyuma yo kunamira umubyeyi we
- Ikiguzi cy’igihugu ni amaraso, muhore mwiteguye kuyatanga - Col Rugambwa Albert
- Nyuma y’imyaka 59, ubutwari bwa Gatoyire ntiburibagirana
- Abanyarwanda baba muri Indiana babimburiye abandi kwizihiza umunsi w’Intwari
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|