Perezida Kagame yifashishije urugero rw’isenene, asaba Abanyarwanda kwirinda amacakubiri

Mu ijambo Umuyobozi mukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi akaba na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yagejeje ku bitabiriye inama ya komite nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi, yamaganye abakomeje gucamo Abanyarwanda ibice bagamije gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda no gusubiza inyuma iterambere igihugu kimaze kugeraho, yifashisha umugani w’isenene.

Ni inama y’iminsi ibiri yabereye ku cyicaro cy’Umuryango i Rusororo yatangiye tariki 30 Mata 2021, aho Perezida Paul Kagame yatanze impanuro asaba Abanyarwanda gukomeza ubumwe birinda ababateranya, bagamije gusenya ubumwe bwabo.

Ni ubutumwa yatanze yifashishije umugani w’isenene zimara gufatwa zigatangira kuryana aho kunga ubumwe, ariko hashira akanya gato zigahurira mu isafuriya imwe bazikaranga ngo bazirye, umugani ugamije kwerekana ko hari abantu baza gukinira ku banyarwanda babateranya, ibyo bikaba byakwangiza ubumwe bafitanye mu gihe batije umurindi abaza batandukanya.

Yagize ati “Iyo kumenya abo turi bo, icyo dushaka n’uko dukwiye kukigeraho bimaze kutunanira, iyo mico mibi yose ni ho ivukira, ni ho itujyamo hanyuma ahubwo ba bandi bo hanze navugaga, ni ho babonera umwanya wo kudukiniraho koko, rwose bakajyaho bakadukina(…)”.

Yakomeje agira ati “Nigeze kubacira umugani nkunda numvise ahantu w’isenene, mujya mubona n’abantu ku muhanda bagongwa n’amamodoka biruka ku isenene, ugasanga barambukiranya umuhanda imodoka zikabakubita, isenene ziraryoha cyane”.

Arongera ati “Zirya senene abantu iyo bamaze kuzifata, bakazishyira ahantu ngo zitabacika, ubundi aho ziba zigana bazishyira mu isafuriya bakazikaranga, ariko burya zijya kugerayo, ha handi bazifashe bazishyira ubwazo zamaranye, ziba zirwana imwe ica indi ukuguru indi icaho ibaba ziba zirwana, ariko zibagiwe ko ziza kujya mu isafuriya imwe bakazikaranga bakazirya”.

Yasabye Abanyafurika kureka kumera nk’isenene, kuko ubacamo ibice aba agamije kubakaranga, ariko akabanza kubatatanya umwe akabonamo undi umwanzi we bakicana, mu gihe uwabateranyije yiyicariye ategereje kubakaranga.

Ni ho yahereye avuga ko igihugu kimeze gutyo kidashobora gutera imbere. Ati “Abantu batari bazima igihugu kitari kizima ni uko kimera, kigira abantu bameze nk’isenene baryana uwo hanze akaza kubakaranga akabarya bose, ariko njye nabarokotse kera mbabwira uko nshaka, bangira bate se?”

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kwirinda ababateranya bagamije kubakaranga, birinda n’abakomeje guhakana amateka igihugu cyahuye na yo arimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Kuki tutahangana n’ibibazo byacu dushobora guhangana na byo, ibibazo dushobora kwikemurira? Abo bo hanze ntacyo twabakorera, biri no mu buryo bwinshi cyane ariko icyo mbabwira ni uko na bo ni abantu, muri bo nta Mana irimo, ni ikiremwamuntu nka njye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka