Perezida Kagame yibukije abayobozi kubahiriza inshingano baba barahiriye
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi baherutse guhabwa inshingano nshya, agira impanuro atanga zibaherekeza muri ako kazi bagiye gukora.
Abayobozi barahiriye imbere ya Perezida wa Repubulika kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nzeri 2023, ni Gen (Rtd) James Kabarebe wahawe inshingano zo kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, na Gatare Francis wahawe inshingano zo kuba Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).
Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje kuri abo bayobozi barahiriye inshingano nshya ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, yavuze ko indahiro ari ikimenyetso kijyana n’inshingano, yongeraho ko akazi kanini kaba kari inyuma y’indahiro.
Yagize ati, “Indahiro ni ikimenyetso kijyana n’ubushake bwo gushaka gukorera igihugu, urumva rero ko bidatangirira ku ndahiro ngo birangirire aho, bitangirira ku ndahiro, ariko akazi kanini kari inyuma y’indahiro. Niba abantu ibyo bakora bijyana n’ibyo baba barahiriye cyangwa bihaye nk’inshingano”.
“Ntabwo umuntu yabura guhora yibutsa buri gihe, inshingano kuri twe abayobozi, ntabwo ari abayobozi gusa muri rusange, ni abayobozi mu gihugu cyacu cy’u Rwanda, gifite amateka yacyo, umwihariko wacyo, imiterere y’igihugu, aho tukivana n’aho tukiganisha biri mu ntego twese tuba twarihaye kandi twaremeye guharanira”.
Perezida Kagame yavuze ko Umuyobozi adashobora gukemura ibibazo byo mu gihugu nk’umwihariko, adatekereza n’ibindi bibazo Igihugu gihura na byo bituruka hanze y’Igihugu. Ibyo byose ngo umuyobozi aba agomba kubitekereza, kuko hari ababa bashaka gutegeka Igihugu uko kigomba kubaho, bijyanye n’uko bo babishaka…
Yagize ati, “ Ibyo, umuyobozi wese, ari aba bamaze kurahira, ari n’abarahiye ubundi bari hano, iyo utabyumva ngo mu byo ukorera igihugu cyawe ube ubitekereza, ntabwo uba wujuje ya ndahiro abantu barahira iyo bamaze guhabwa inshingano nk’izingizi. Ibyo umuntu yahora abyibutsa, kubera ko tuzi ko atari ko byumvikana kuri buri wese, cyangwa se n’ubyumva, abyumva igihe kimwe, ikindi yabona ibimufitiye inyungu ku giti cye, akabishyira iruhande, agakora ibyo yasanzemo inyungu ze z’umwihariko ku giti cye. Ibyo rero ndabibabwira kuko ni ikintu kizahoraho, gihoraho, ni ukuvuga ngo hari abantu bahora batyo, ariko icyo kibazo ubwacyo gihoraho, waba ukora utyo cyangwa se waba udakora utyo. Abantu bazahura na byo buri gihe cyose”.
Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bakwiye kujya bahora basuzuma, bakareba ikibarimo cyatuma badakora ibijyanye n’ibyo bavuga, cyangwa se bumva byahindura ubuzima bw’abantu bose, aho kwishimira kujya mu nshingano no kwitwa kanaka gusa, ukora ibyo ashaka, adakorana n’uwo bari kumwe mu nshingano, kuko ibyo kudakorana bituma nta musaruro ukwiye uboneka.
Yagize ati, “Ibyo nabitinzeho ndabisubiramo kenshi kuko ntabwo ari ubwa mbere, si n’ubwa nyuma, tuzajya duhora tugira abayobozi bayobora inzego zitandukanye, baza bakarahira bagahita, ariko umwanya nk’uyu, nagira ngo nibutse ko hari inshingano dufitiye Igihugu cyacu, kandi zigomba kuduturukamo, zikatubonekamo. Ntabwo wajya hariya ngo wigishe kurwanya amacakubiri cyangwa kurwanya ruswa, hanyuma nihashira umunsi umwe cyangwa ibiri, abantu batangire kuvuga bati, ariko se na we ko ari uko, ko twamwumviseho ibintu bimeze bitya! ubwo ni yo mpamvu bihora bigenda bigaruka. Ni yo mpamvu duhura, ni yo mpamvu tuguma aho turi tukahahera”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|