Perezida Kagame yibukije abayobozi bashya barahiye kubaha ibyagezweho
Perezida wa Repuburika, Paul Kagame, yakiriye indahiro z’abayobozi bakuru barahiriye inshingano nshya, maze abibutsa ko bakwiye kubaha ibyagezweho mu myaka ishize.
Perezida Kagame ashingiye kuri politiki y’Igihugu yafashije u Rwanda guhangana n’icyorezo cya Covid-19, yabwiye abo bayobozi ko byatewe n’ibintu bibiri by’ingezi birimo imyitwarire myiza mu nzego zose kugeza ku rwego mpuzamahanga, aho batangariye uko u Rwanda rwitwaye mu guhangana na Covid-19.
Agira ati " Ibyo ntabwo byavuye ku busa kuko bijyana n’imiterere ya politiki n’uko ikorwa, kuko ibyakozwe byateguwe kuva mbere nko mu myaka 15, nibyo byatumye duhagarara neza ntabwo byahise byikora".
Yongeraho ati "Nibyo mbwira abayobozi bashya basanze abandi, ntabwo navuga ko nta kibazo gihari kuko ntaho ibibazo bitaba, icy’ingenzi ni uguhora duhanganye nabyo kuko ni ko n’ahandi bimera".
Umukuru w’Igihugu yashimiye inzego n’Abanyarwanda muri rusange uko bitwaye ngo icyorezo kidatwara abantu benshi kuko iyo bahuga byari kuba ibibazo bikomeye, kuko n’ubwo hari abapfuye byagabanyutse kubera uko bitwaye.
Yavuze kandi ko uruganda rukora inkingo ruzakemura burundu ikibazo cy’inkingo zirimo n’iza Covid-19, kandi ko Abanyarwanda aribo ba mbere bazazihabwa mbere y’uko zoherezwa ahandi maze anavuga ko hazanakorwa urukingo rwa Malariya u Rwanda rukaba rukoza imitwe y’intoki kuri izo nkingo zombi.
Kurikira ibindi muri iyi video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|