Perezida Kagame yibukije abagize Unity Club guhangana n’ibibazo bagamije aheza h’Igihugu

Perezida Paul Kagame yibukije abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri icyo uwo muryango uvuze, kuko ari ikintu gifite agaciro gakomeye. Yabigarutseho mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 26 uyu muryango umaze ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 12 Ugushyingo 2022, byari bihuriwemo n’abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, biganjemo abagize Guverinoma, abigeze kuyibamo ndetse n’abo bashakanye.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko uwajya gusobanura umuryango ubundi yahera ku muntu ku giti cye kuko ari wo akomokamo.

Yagize ati “Umuryango urubaka, urarera, urakura, ibyo byose bikavamo umuryango munini, utari wa wundi muto w’abantu bake, babiri, batatu, ukaba Igihugu, kuko n’imiryango ihura, ukaba umuryango mugari, byose bifite uko bihererekanya ikibiranga, hari ikiranga umuntu, umuryango, bifitanye isano”.

Yakomeje agira ati “Umuryango wa Unity Club rero ni umuryango uranga Igihugu, umuryango wakuze, uvuye ku muntu umwe, ntabwo ukiri umuntu umwe, umuryango umwe, ni umuryango w’abanyagihugu cyane cyane mu buryo bw’imitekerereze, ubw’imyumvire, imibereho, bitanga icyerekezo ndetse kiyobora byinshi mu Gihugu cyacu”.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yanagarutse cyane ku mateka ye ya mbere kuva akiri umwana ubwo ababyeyi be bameneshwaga bagahunga, bakaba mu nkambi y’impunzi mu gihugu cya Uganda kugera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yibanze cyane ku mateka yaranze u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ashaka kwereka abayobozi ibihe bikomeye byabayeho muri Guverinoma ya mbere, ubwo hari bamwe mu bayobozi bashakaga gusubiza Igihugu mu bintu bimeze nk’icuraburindi cyari kirimo gusohokamo.

Yagize ati “Ibi byose icyatumye mbibabwira ni iki, mu buzima bw’umuntu, bw’umuryango, bw’igihugu, harimo ingorane nyinshi, wahitamo guhangana na zo, ugakora ibishoboka byose n’ibyo utari uzi, n’ibyo utigeze, wenda bikakugeza ku wundi munsi, ku kindi gihe bigatuma ugera ku bindi, cyangwa se bishobora no gutuma ukora ibibi bidakwiye, wenda n’iyo byakurenza iminsi, imbere ikibi wakoze kikahagusanga, hagati aho abandi baba babiguyemo ntibagira uko bangana”.

Mu gusoza yasabye abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri gukomeza umuryango wabo, imiryango yabo, imico yabo, bagerageza kurerera u Rwanda uko bikwiye, amategeko akoreshwe uko akwiye, abafasha kugira ngo inzira bahisemo ibe ari yo bakomeza kugenderamo.

Habayeho n'umwanya wo gushimira abagaragaje ibikorwa by'intangarugero mu gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda
Habayeho n’umwanya wo gushimira abagaragaje ibikorwa by’intangarugero mu gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda

Ibirori byo kwizihiza isabukuru ya 26 Umuryango Unity Club Intwararumuri umaze ubayeho, byabanjirijwe mu masaha ya mu gitondo n’Ihuriro rya 15 ry’uyu muryango, aho umuyobozi Mukuru wawo, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko mu budasa bw’u Rwanda biyemeje imiyoborere ishingiye ku bwumvikane busesuye, binyuze mu biganiro, hagamijwe ineza, ubwumvikane, kwishakamo ibisubizo, kuko guhangana basanze ntaho byabageza uretse kubasubiza inyuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka