Perezida Kagame yerekanye uburyo bwiza bwo kugera ku ntego z’Isoko Rusange rya Afurika

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ko uburyo bwiza bwo kugera ku ntego z’Isoko rusange rya Afurika, ari uguhuriza hamwe imbaraga z’abikorera n’iza Leta.

Perezida Kagame atanga ikiganiro muri iyi nama
Perezida Kagame atanga ikiganiro muri iyi nama

Ni ubutumwa yatangiye i Davos mu Busuwisi kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2024, aharimo kubera Inama Mpuzamahanga yiga ku Bukungu bw’Isi (World Economic Forum), ari naho hateraniye iy’Ihuriro ry’Inshuti z’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA).

Mu kiganiro cyagarukaga ku Isoko rusange rya Afurika n’ishyirwa mu bikorwa ryaryo, Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo isoko rusange rya Afurika rigere ku ntego zaryo, hakwiye uruhare rukomeye rw’abikorera, ariko kandi na Leta igafatanya nabo bagasenyera umugozi umwe.

Perezida Kagame yagaragaje ko urujya n’uruza rw’Abanyafurika kuri uyu mugabane rukwiye gushyirwamo imbaraga, bakisanzura kuva mu gihugu bajya mu kindi. Perezida Kagame kandi yerekanye ko abayobozi bakwiye gukorera hamwe kugira ngo ibyo bigerweho.

Ati “Indi ngingo nifuza kugarukaho, mbere na mbere twabwiwe ko umusaruro umaze kuvamo ugaragara binyuze mu mikoranire ku bintu by’ibanze byagaragajwe ko bigomba gukorwa, turavuga inganda zikora imiti, turavuga n’uburyo bwo gutwara abantu. Ndatekereza ko ibi ari iby’ingenzi bifasha mu buryo butandukanye, ariko tugomba gukora ibireba uruhande rwacu no mu zindi nzego, urugero ni ugukora ibishoboka byose kugira ngo Abanyafurika bambuke imipaka bisanzuye, kugira ngo bakore ibyo bashaka gukora”.

Perezida Kagame yagaragarije abayobozi ko hari igihe hazamo inyungu za Politiki, bigakoma mu nkokora ibikorwa by’ingenzi, abasaba kwihuriza hamwe kugira ngo intego ishobore kugerwaho.

Perezida Kagame hamwe n’abandi bayobozi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma, baganiriye ku mikoranire ikwiye kwimakazwa hagati y’ibihugu byateye imbere n’ibikiri mu nzira y’amajyambere.

Umukuru w’Igihugu kandi kuri uyu wa Gatatu kandi yahuye na Prof. Klaus Schwab, washinze ndetse akaba anayobora Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu (World Economic Forum), bagirana ibiganiro byihariye byibanze ku kunoza imikoranire mu nzego zitandukanye zifitiye inyungu impande zombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka