Perezida Kagame yemeza ko ubukana bw’izuba bwakemura ikibazo cy’amashanyarazi ku isi
Perezida Paul Kagame yemeza ko nubwo isi iri kugenda ishyuha uko iminsi ishira, abantu bakwiye gutekereza uko ubwo bukana bwagira akamaro, bukanifashishwa mu kurinda abantu.

Perezida Kagame yabitangarije mu nama ihuje ibihugu byashyize umukono ku masezerano yo kubyaza umusaruro imirasire y’izuba yateraniye mu Buhinde, kuri iki Cyumweru tariki 11 Werurwe 2018.
Yavuze ko bitumvikana uko ibihugu bigira izuba ryinshi bibura ingufu zituruka ku mirasire yaryo. Byinshi muri ibyo bihugu ni ibyo ku mugabane wa Afurika.
Yagize ati “Ingufu z’imirasire y’izuba ni kimwe mu bisubizo byo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
"Ariko kugira ngo ibyo bigerweho izo ngufu zikwiye kuba zigera kuri bose kandi zihendutse, kuko ntago turi kurengera ibidukikije gusa ahubwo turi no kurengera ikiremwamuntu.”

Yatanze urugero rw’aho u Rwanda rugeze mu kugerageza iyi mirasire y’izuba. Yavuze ko intambwe nziza igaragara, kuko umushinga w’imirasire y’izuba mu Rwanda uherereye mu Karere ka Rwamagana usigaye ufasha abagatuye kubona umuriro ungana na megawati 8.5.
Yavuze ko iryo gerageza rigaragaza ko ibihugu bishyizemo ingufu byakora ibirenzeho.

Perezida Kagame kandi yanagiranye ibiganiro byihariye na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, uhagarariye igihugu cye kiri ku buyobozi bw’iri huriro ryiswe ‘International Solar Alliance (ISA)’.
U Bufaransa bufatanyije n’u Buhinde kuyobora iri huriro rigamije gukwirakwiza ingufu zituruka ku mirasire y’izuba ku isi hose.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|