Perezida Kagame yemeza ko Afurika ikeneye ishoramari ku Burayi kuruta inkunga- Video
Perezida Kagame yifuza kubona ibihugu by’u Burayi biza gushora imari muri Afurika kuruta uko byagira ikindi biyikorera mu buryo bw’inkunga.
Yabivuze ubwo yasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru w’Umubiligi wari umubajije ku kiganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Charles Michel ku cyo baganiriye yifuza ko u Bubiligi bwakorera u Rwanda.
Perezida wavugaga ko bagiranye ibiganiro bijyanye n’imibanire myiza, yahise amusubiza ati “(u Burayi) bwakomeza gukora ishoramari ryiza mu Rwanda no muri Afurika. Afurika niyunguka n’u Burayi buzunguka.”
Guhura na Minisitiri w’Intebe Michel ni imwe muri gahunda nyinshi zikubiye mu ruzinduko Perezida Kagame amazemo iminsi mu Bubiligi.
Yitabiriye inama y’u Burayi yiga ku bukungu bw’isi ya EDD17, anagenderera icyicaro cya FIFA giherereye i Zurich mu Busuwisi.
Ku musozo hari igikorwa kitezwe na benshi cya Rwanda Day, kizitabirwa n’Abanyarwanda baturutse mu bihugu bitandukanye i Burayi. Abanyarwanda bagize Diaspora Nyarwanda babukereye mu kwakira Perezida Kagame, bakongera bagasabana.
Reba Video igaragaza Perezida Kagame ahura na Minisitiri w’Intebe w’Ububiligi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
abanyarwanda twahisemo imikoranirane aho gushaka imfashanyo za hato na hato arizo zituma habaho ba mpatse ibihugu! ubu rero intego ni ugutera imbere kandi tukabikorana umurava!
afurika ntago igikeneye inkunga, ahubwo kuba habaho ubufatanye mu ishoramari nicyo kintu cyayiteza imbere! abanyarwanda twumvise neza ko gufashwa ntacyo bimarira ufashijwe ariko imikoranire myiza iteza imbere abayikorana!