Bugesera: Perezida Kagame yemeye kuzatumira abaturanyi bagatarama akanabagabira
Perezida Paul Kagame akaba n’umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi hamwe n’andi mashyaka umunani ku mwanya w’umukuru w’Igihugu, yemeye kuzatumira abaturanyi be bagataramana akazanabagabira.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Nyakanga 2024, ubwo bari mu Murenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera, mu gikorwa cyo ku mwamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, mu gihe Abanyarwanda batuye mu mahanga ndetse n’ababa imbere mu gihugu babura iminsi mike ngo bitabire amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe tariki 14 na 15 muri uku kwezi.
Ubwo yahabwaga ijambo ngo agire icyo avuga ko bikorwa by’indashyikirwa bya Perezida Paul Kagame, umuhanzi Butera Jean d’Arc uzwi nka Knowless yashimiye byinshi mubyo Igihugu kimaze kugeraho babikesha ubuyobozi bwa Perezida Kagame, kuko nubwo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi babayeho mu buzima bugoye, ariko bagize amahirwe bakishyurirwa amashuri bakiga bakarangiza ku buryo bifite aho byabagejeje.
Knowless usigaye atuye mu Karere ka Bugesera, yabwiye Umukuru w’Igihugu ko yagiye kuhatura bamubuza, bakamubwira ko nta mpamvu y’uko yajya gutura mu ishyamba avuye i Kigali, ariko ahitamo kuhubaka kubera ko yizereraga mu cyerekezo cya Perezida wa Repubulika.
Yagize ati “Baratangira baravuga bati ririya shyamba mugiyemo muhunze iki, mugiye mu ishyamba kwiyahuriramo, bakatubwira bati niba muri abantu bakunda ibidukikije n’amashyamba mutwemeze mugende mu mashyamba ya za Nyungwe tubabone tubashime tuti mwarakoze, cyangwa na Nyungwe n’ibabana nto mwambuke muri bya bihugu by’abaturanyi tubemere nk’abantu bakunda amashyamba.”
Arongera ati “Ariko nyakubahwa ikintu cyadukomeje tukaguma muri ubu Bugesera ni icyerekezo cyanyu, twizerera muri mwebwe, twarebye icyerekezo mufitiye u Rwanda, icyo mufitiye buno Bugesera, turahaguma bigenda neza, turatura turatekana, ariko noneho ikintu mwadukoreye turavuga ngo mukoroze umuti, twagiye kubona tubona mu buryo butunguranye mwebwe na Madamu mutubereye abaturanyi b’i Bugesera, ibintu mwabishyize ku rundi rwego noneho.”
Aha niho Knowless ahera avuga ko tariki 15 Nyakanga yabatindiye kugira ngo bajye kwitorera Umukuru w’Igihugu, kuko ibyo yabakoreye ari byinshi bitarondorwa byose, anaboneraho kumusaba ko nyuma y’amatora yazabatumira bagatarama.
Yagize ati “Aka ni akantu kanjye ariko ndabizi ko n’Abanyabugesera benshi tugahurijeho, gahunda nirangira mwaruhutse ibintu bimeze neza, twabibabwiye ko twe turi tayari, inkoko niyo ngoma, ariko nibigenda neza mwabonye umwanya mwaruhutse muzagira gutya mudutungure, mudutumire nk’Abanyabugesera b’abaturanyi, hariya mu rwuri rwanyu, tuze dutarame, dutaramire ziriya nyambo, twishime, twinegure ubuzima bukomeze neza.”
Mu gisubizo yatanze, Perezida Kagame yavuze ko ari uko Knowless yafashe ijambo mbere ye, ariko yari abifite muri gahunda kuzabatumira.
Yagize ati “Ni uko yavuze mbere yanjye, naho nanjye nari mbifite muri gahunda ko nzashaka umwanya nkabatumira, tugatarama, ndetse twebwe kubera imyaka yacu naho tugeze, buri gihe kigira ibyacyo, akantu twatangiye kukabona cyera mbere y’aba bana, hanyuma ubwo abantu iyo bataramye barishima, ndetse kubera ko katugezeho cyera, twe dushobora no kugaba, ubwo tuzabagabira rero.”
Perezida yavuze ko impamvu yahisemo kujya gutura mu Bugesera, ari amateka mabi yagiye aharanga, kuko hari ahantu hajyanwaga abantu kugira ngo bazicwe n’indwara ya Tse-Tse, ahitamo kujyayo mu rwego rwo kubihinyuza, kuko mu Rwanda nta hantu cyangwa agace kagomba kuba aho abantu bagomba gupfira.
Kureba amafoto menshi, kanda HANO
Reba ibindi muri izi Videwo:
Amafoto: Rwigema Freddy
Videwo: Richard Kwizera
Ohereza igitekerezo
|