Perezida Kagame yemeranyijwe na UNSC ko ikibazo cya FDLR kigiye gukurikiranwa vuba
Abayobozi b’akanama k’Umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano ku isi (UNSC), bari mu rugendo mu bihugu bya Congo Kishasa, u Rwanda na Uganda, bemeranyijwe na Perezida Kagame ko ikibazo cy’umutwe wa FDLR urwanya u Rwanda kigiye gukurikiranwa mu gihe cya vuba.
“Ikibazo twaganiriyeho si ikiri mu itangazamakuru nk’uko mubyumva, ni ikibazo cya FDLR gikomeye; twemeranyijwe ko nk’uko biri muri manda yahawe Umutwe w’ingabo za UN udasanzwe, ikibazo cya FDLR kigomba gukurikiranwa mu gihe cya vuba” ; nk’uko Ministiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo yabisobanuye.

Ministiri w’ububanyi n’amahanga ngo yishimira ko abayobozi ba UNSC bumva neza ko ikibazo cya FDLR giteza umutekano muke mu karere, bitewe n’uko ngo uwo mutwe ufite ingengabitekerezo ya Jenoside kandi urimo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.
U Rwanda ngo rwaganiriye na UNSC ku kijyanye no kugira imyumvire ihagije kandi ifatika, mu rwego rwo “kudafata ikibazo cya Congo nk’icyo mu mwaka ushize, kandi ari cyo shingiro ry’umutekano muke mu burasirazuba bwa DR Congo, hamwe no kugirira nabi Abanyarwanda”, nk’uko Min Mushikiwabo yakomeje asobanura.

Perezida Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’u Rwanda, baganiriye n’abahagarariye UNSC, kuri uyu wa mbere tariki 07/10/2013, mbere y’uko berekeza muri Uganda mu rugendo bajemo mu Rwanda, bavuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
UNSC ivuga ko itaragera aho gutangaza ibyavuye mu rugendo irimo, ariko ko yemera imyanzuro yaganiriyeho na Perezida Kagame, ijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinyiwe muri Ethiopia yo kugarukana amahoro mu gihugu cya Congo Kinshasa.

Samanta Power uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri UNSC yagize ati “Ni amasezerano akubiyemo kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri Congo, FDLR nayo igomba guhashywa nk’uko muzi ko yazengereje abaturage b’icyo gihugu, ikaba iregwa ibyaha byibasiye inyokomuntu, kandi irimo abakoze amarorerwa akomeye ku isi mu kinyejana gishize; turabizi neza.”
Samanta ashima ko ngo yumvise muri Congo hari umwuka mwiza wo gukemura ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro, ubushake bwo kubaka inzego z’icyo gihugu zikijegajega, ariko ko Ingabo zidasanzwe za UN zigomba kugaragaza neza ko zirimo guhashya FDLR n’indi mitwe.

UNSC ivuga ko yaje mu Rwanda kuganira na Perezida Kagame, kugira ngo yumve niba ingamba zo kubahiriza amasezerano yasinyiwe i Addis Ababa zishyirwa mu bikorwa, kandi ko ngo aho bageze basanze bishimishije, kuva ibiganiro bya Kampala bikirimo gukorwa.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Mugereranye iyi nyandiko n’iri ku gihe . Abavuga ukuri ni abahe .Banyamakuru mwese mugerageze kubwira Abanyarwanda ukuri mwibuke gukoresha ABC.
iyi ni inzira nziza UNSC itangiye yo kwambujra imitwe yitwaje intwaro muri congo, byumvikane neza ko kuba aka kanama karaje muri ibi bihugu ari uko kari gahangayikishijwe n’ibyirirwa bivugwa n’amahanga ndetse n’ibinyamakuru bitandukanye kuko kugeza ubu hari abashinja u rwnada gufasha umutwe wa M23 kandi byose nta shingiro bifite ahubwo usanga byose biterwa n’inyungu buri ruhande rufute mu gushaka jugeraka ibyo binyoma ku rwanda, ndahamya ntashidikanya ko rwose, ubu kano kanama kavuye muri kano gace gafite impamba ihagije y’ukuri nyako.
kigiye gukemuka nzira y intambara ariko
Nibadohore rero,...U Rwanda ruri kw’isonga rw’ibisubizo...Why rub us the wrong way at all??