Perezida Kagame yemeje ko u Rwanda rurimo gushyiraho ibiciro by’imisoro igenga Isoko rya Afurika

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangarije Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika yo Hagati (ECCAS/CEEAC) ko u Rwanda rurimo kuvugurura amategeko y’ubucuruzi yarwo mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza muri uwo muryango no mu Isoko rusange rya Afurika (AfCFTA).

Perezida Kagame yitabiriye inama ya ECCAS
Perezida Kagame yitabiriye inama ya ECCAS

Perezida Kagame yabitangaje mu ijambo yagejeje ku Nama isanzwe ya 19 y’Abakuru b’ibihugu bigize umuryango ECCAS, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Nyakanga 2021, ikaba yayobowe na Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou Nguesso.

Umukuru w’Igihugu yashimye ko umutekano muri Afurika yo hagati ndetse no mu Muryango w’Ibihugu bigize Inama mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga bigari (ICGLR), urimo kugenda ugaruka, bikaba ngo bitanga icyizere cyo gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere ihuriweho n’ibihugu.

Yatanze urugero ko hari ibiciro by’imisoro byemejwe n’Abakuru b’Ibihugu bigize ECCAS, bikaba bikuraho inzitizi zidashingiye ku misoro n’amahoro mu bihugu bya Afurika, mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza mu Isoko rusange ry’uyu mugabane (AfCFTA).

Perezida Kagame yagize ati “U Rwanda rwo rwatangiye kwinjiza ibyo biciro by’imisoro mu mategeko y’ubucuruzi y’imbere mu gihugu”.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’ibihugu bigize ECCAS kugira ngo Komisiyo iyobora uyu muryango igire abakozi bafite ubushobozi bwo kuwukorera uko bikwiye.

Umuryango ECCAS washinzwe mu rwego rwo guteza imbere ibihugu biwugize mu bijyanye n’ubuhinzi, umutungo kamere, ubucuruzi, inganda, itumanaho, gutwara abantu n’ibintu, guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ndetse no kuvanaho inzitizi zidashingiye ku mahoro, mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.

Uyu muryango ugizwe n’ibihugu 11 ari byo u Rwanda, u Burundi, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Repubulika ya Santarafurika, Chad, Cameroun, Equatorial Guinea, São Tomé-et-Príncipe, Gabon, Congo Brazzaville ndetse na Angola.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka