Perezida Kagame yazamuye mu ntera Maj. Gen. Innocent Kabandana
Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Maj. Gen. Innocent Kabandana amuha ipeti rya Lieutenant General.
Minisiteri y’Ingabo yasohoye itangazo tariki ya 26 Nzeri 2022 rivuga ko Maj Gen Innocent Kabandana, azamuwe mu ntera nyuma yo gusoza inshingano zo guhuza ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
Lt. Gen. Innocent Kabandana, yari amaze umwaka ayoboye Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique.
Imwe mu mirimo Lt. Gen. Kabandana yakoze harimo kuba yanabaye umuyobozi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), ushinzwe ibikoresho, ndetse n’Umuyobozi w’ishuri rya gisirikare Rwanda Peace Academy.
Yanabaye Umuyobozi w’amasomo ku Ishuri rya Gisirikare rya Gako aba n’Umuyobozi wungirije w’Ingabo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS).
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
yazamuwe abikwiye, ni ingabo indeed!
CONGS AFANDE WARAKOZE GUHASHYA IBYIHEBE MOZAMBIC PEREZIDA WACU OYEE