Perezida Kagame yazamuye mu ntera Maj. Gen. Innocent Kabandana

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Maj. Gen. Innocent Kabandana amuha ipeti rya Lieutenant General.

Lt. Gen. Innocent Kabandana
Lt. Gen. Innocent Kabandana

Minisiteri y’Ingabo yasohoye itangazo tariki ya 26 Nzeri 2022 rivuga ko Maj Gen Innocent Kabandana, azamuwe mu ntera nyuma yo gusoza inshingano zo guhuza ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Lt. Gen. Innocent Kabandana, yari amaze umwaka ayoboye Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique.

Imwe mu mirimo Lt. Gen. Kabandana yakoze harimo kuba yanabaye umuyobozi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), ushinzwe ibikoresho, ndetse n’Umuyobozi w’ishuri rya gisirikare Rwanda Peace Academy.

Yanabaye Umuyobozi w’amasomo ku Ishuri rya Gisirikare rya Gako aba n’Umuyobozi wungirije w’Ingabo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

yazamuwe abikwiye, ni ingabo indeed!

Ignace yanditse ku itariki ya: 27-09-2022  →  Musubize

CONGS AFANDE WARAKOZE GUHASHYA IBYIHEBE MOZAMBIC PEREZIDA WACU OYEE

intaragahangakurimurandasi yanditse ku itariki ya: 27-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka