Perezida Kagame yayoboye inama y’itsinda ry’abajyanama be

Perezida Paul Kagame uri i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yayoboye inama y’Itsinda ry’Abajyanama be rizwi nka ‘Presidential Advisory Council (PAC)’, mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko iyi nama yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 17 Nzeri 2022.

Iri tsinda ryashyizweho muri Nzeri 2007, rikaba rigizwe n’impuguke z’Abanyarwanda ndetse n’Abanyamahanga, bagira inama Perezida wa Repubulika na Guverinoma, aho izo mpuguke zitanga ibitekerezo ku cyakorwa, ahanini cyafasha igihugu gukomeza gutera imbere, haba mu bukungu n’imibereho y’abaturage.

Iyi nama ya PAC, yitabiriwe n’abantu batandukanye barimo bamwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Uzziel Ndagijimana, Minisitiri w’ikoranabuhanga na inovasiyo, Ingabire Paula na Francis Gatare.

Harimo kandi Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Mushikiwabo Louise, Pasiteri Rick Warren, Dr Éliane Ubalijoro, Umwarimu muri Kaminuza ya McGill i Montréal muri Canada mu Ishami ry’Iterambere Mpuzamahanga, ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mathilde Mukantabana .

Abandi Umukuru w’Igihugu yakiriye muri iyo nama ya PAC, ni Scott Ford, Umucuruzi ukomeye wo muri Ecosse, Kaia Miller washinze Aslan Global, Michael Fairbanks, Dr Paul Davenport wabaye Umuyobozi wa Kaminuza ya Alberta. Harimo kandi Dr Donald Kaberuka wahoze ayobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Prof. Michael Porter, Michael Roux wigeze guhagararira u Rwanda muri Australia.

Inama nk’iyi yaherukaga ku ya 17 Kanama 2021, iba mu buryo bw’ikoranabuhanga, aho icyo gihe yigaga ku ngingo zirimo ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 n’izindi zitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyagaciro kuba Nyakubahwa President Paul Kagame yaragiranye inama nabo bajyanama be nibyiza barashaka icyateza igihugu imbere hamwe natwe abanyarwanda.Nanjye ndabashyigikiye.

Habiyakare Viateur yanditse ku itariki ya: 19-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka