Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize kuri #COVID19

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ugushyingo 2021 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku ngingo zitandukanye, harimo n’ibyerekeranye n’ingamba zo kugaruka mu buzima busanzwe ariko hakumirwa n’icyorezo cya COVID-19.

Benshi bafite amatsiko yo kumenya imyanzuro yafatiwe muri iyi nama, dore ko batekereza ko hari bimwe mu byemezo byari bisanzweho bishobora koroshywa hakurikijwe urwego u Rwanda rugezeho mu guhashya icyorezo cya COVID-19.

Icyizere cy’uko hari ingamba zishobora koroshywa bamwe bagishingira ku kuba u Rwanda muri iyi minsi rukataje mu gukingira abantu benshi, kugeza ubu urukingo rukaba rufatwa nka kimwe mu bisubizo bihamye mu rugamba rwo guhangana na Covid-19.

Inama nk’iyi yaherukaga guterana tariki 13 Ukwakira 2021, iyo nama ikaba yarafatiwemo imyanzuro itandukanye, harimo uvuga ko ingendo zemewe kugeza saa sita z’ijoro.

Reba HANO imyanzuro yafatiwe mu nama yo ku wa Gatanu tariki 12 Ugushyingo 2021

Kanda HANO urebe imyanzuro yafatiwe mu nama y’ubushize yo ku wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka