Perezida Kagame yayoboye inama y’Abaminisitiri yize kuri #COVID19

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021, yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye mu biro bye (Village Urugwiro).

Byitezwe ko iyi nama yiga ku ngingo zitandukanye harimo n’izijyanye no gusuzuma ingamba zashyizweho zigamije guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Benshi bafite amatsiko yo kumenya imyanzuro yafatiwe muri iyi nama, dore ko batekereza ko hari bimwe mu byemezo byari bisanzweho bishobora koroshywa hakurikijwe urwego u Rwanda rugezeho mu guhashya icyorezo cya COVID-19.

Icyizere cy’uko hari ingamba zishobora koroshywa bamwe bagishingira ku kuba u Rwanda muri iyi minsi rukataje mu gukingira abantu benshi, kugeza ubu urukingo rukaba rufatwa nka kimwe mu bisubizo bihamye mu rugamba rwo guhangana na Covid-19.

Kanda HANO urebe imyanzuro yafatiwe muri iyi nama yo ku wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikibazo gikomeye abaturanye n’amahoteri n’utubari ndetse ’insengero abaturage bafite ni urusaku

Mbese wagira ngo baragaruza igihe bamaze badasakuza.

Hari icyiswe akabari n’urusengero bya Heartland hotel i Nyamirambo ni ibyago guturana nabo.

Alias yanditse ku itariki ya: 13-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka