Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize kuri COVID-19

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2020 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro.

Ibiro bya Perezida wa Repubulika byatangaje ko abitabiriye iyi nama baganiriye ku ngamba zerekeranye no guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Hitezwe ko iyi nama igira icyo ivuga ku ngendo za rusange zihuza Umujyi wa Kigali n’Intara ziherutse guhagarikwa, ku mashuri amaze igihe yarafunzwe, ku bikorwa byahagaritswe nk’utubari, ku batwara abagenzi ku magare bamaze igihe badakora, n’ibindi.

Inama nk’iyi yaherukaga guterana ku wa Kane tariki ya 10 Nzeri 2020, iteraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Kanda HANO urebe imyanzuro yafatiwe mu nama y’ubushize.

Dore muri rusange ibyemezo byafatiwe mu nama yo kuri uyu wa Gatanu:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Mwiriwe urubuga in ema vesaste mukarere ka rubavu mwatubariza ikibazo cyabantu twubatse amashuri byumwihariko nkabayubatse arabanyeshuri mubihe bya covid19 bakaba bataratwishyura kandi tugiye gutangira amashuri tutishyuwe nyabuna ni mutubarize kuko ndabizeye ko ikinyamakuru cyanyu amakuru muyatangira kugihe kandi yizewe murakoze!

Ema vedaste yanditse ku itariki ya: 27-09-2020  →  Musubize

Ni Ferdinand rusizi muri nkanka sector
nibyo Koko iyomyanzuro twiteguye kuyakirana ibakwe
ndabizeye pe! Mbakundira Ko ibiri kukinyamakuru cyanyu biba biri update
mbese gutangira amakuru kugihe nibyanyu pe!
thanks

ferdinand yanditse ku itariki ya: 26-09-2020  →  Musubize

Ni Ferdinand rusizi muri nkanka sector
nibyo Koko iyomyanzuro twiteguye kuyakirana ibakwe
ndabizeye pe! Mbakundira Ko ibiri kukinyamakuru cyanyu biba biri update
mbese gutangira amakuru kugihe nibyanyu pe!
thanks

ferdinand yanditse ku itariki ya: 26-09-2020  →  Musubize

Nukuri mukora ibyo mukwiriye gukora turabashimira

janvier yanditse ku itariki ya: 25-09-2020  →  Musubize

Nmwiriweho rubuga ruhugura abanyarwanda kubyemezo bya fashwe nibyiza kuko abana bari bamaze kuba ibitara gusa amashuri nagaruka vuba bizaba Ari akarusho kuko bazongera batozwe umuco bari basanganywe mbere ya covid

Naho kukerekeranye na youth volunteers Turasaba nyakubahwa intore izirishintambwe intambwe nyakubahwa Paul Kagame kudufasha agakurikirana abanyereza agashimwe kacu kuko twumva ngo karahari ariko ntitukabona uko bikwiye, byibura mu nama yubutaha akatubariza ababishinzwe uko gahunda zacu zimeze cyangwa kimwe muri byo bakabireka tugakomeza gukorera ubwitange kuko tubishaka Kandi tunabishoboye aho kugira icyo batugenera kikaribwa nabandi murakoze haragahoraho URWANDA n’ABANYARWANDA😍😍
Murakoze

Kadaffi Rwigema yanditse ku itariki ya: 26-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka