Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukwakira Perezida Kagame yayoboye inama ya ba Minisitiri yafatiwemo imyanzuro itandukanye igamije iterambere ry’igihugu.

Iyi nama yitabiriwe n’Abaminisitiri ndetse n’abandi bayitumirwamo batandukanye. Amashusho yafashwe ubwo Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yinjiraga yagaragaye amwenyura, ndetse n’abandi barimo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Gen (Rtd) na we yagaragazaga akanyamuneza.

Iyi nama ibaye mu gihe hashize iminsi inzego zitandukanye zihanganye n’ihindagurika ry’ibihe, ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bikomeza gutumbagira n’ibindi.

Iyi nama kandi ibaye mu gihe inzego zitandukanye zimaze iminsi ziga ku kibazo cyo koroshya ingendo mu modoka rusange mu Mujyi wa Kigali, ibijyanye n’umutekano w’u Rwanda n’ibihugu bituranyi nka RDC, n’ibindi.

Inama yaherukaga guterana yabaye tariki 11 Nzeri 2023.

Dore imyanzuro yafatiwe mu nama yo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka