Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 31 Gicurasi 2021 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro.

Bimwe mu byo benshi bategereje kuri iyi nama ni ukumenya imyanzuro ifata ku ngamba zitandukanye zerekeranye n’icyorezo cya COVID-19.

Kuva iki cyorezo cyakwaduka kugeza ubu, hari ibikorwa bitandukanye byagiye gihagarikwa bikaba bitarafungurwa.

Birimo nk’utubari, ibikorwa by’imyidagaduro, imikino itandukanye irimo nk’iy’amahirwe, gufungura imipaka, hakaba n’ibindi byagiye bifungurwa igice nk’ibikorwa byerekeranye no gusenga ndetse no gushyingirwa.

Kuri ubu u Rwanda rukomeje ibikorwa by gukingira nka kimwe mu bisubizo bifatwa nk’intsinzi kuri iki cyorezo.

Imyanzuro ifatirwa muri iyi nama Kigali Today irayibagezaho ikimara gusohoka.

Ibitekerezo   ( 2 )

Mujya mubatubatiza impamvu amavuta salsa ifarini ndetse nakazi yarazamutse

Nsengimana gerard yanditse ku itariki ya: 1-06-2021  →  Musubize

Mujye mutugezaho nimpamvu bataganira uburyo igiciro byo munganda byazamutse cyane
Urugero nka salsa ifarini amavuta nubundi byinshi

Nsengimana gerard yanditse ku itariki ya: 1-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka