Perezida Kagame yavuze ko ntawe uhejwe muri RDF kubera indeshyo ye
Ubwo yasozaga itorero Indangamirwa icyiciro cya 13, Perezida Paul Kagame yasubije bimwe mu bibazo byabajijwe n’urubyiruko rw’intore z’iryo torero, ababwira ko ntawe uhejwe kwinjira mu mwuga w’Igisirikare cy’u Rwanda.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yabazwaga n’intore Yve Ahishakiye, ko hari igihe umuntu agira ubushake bwo kwinjira mu Gisirikare cy’u Rwanda, akagira ikibazo cy’uko areshya bitewe n’ibipimo byashyizweho.
Ahishakiye ati “Ndabashimiye kuba mutwemereye kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda, ariko hakaba hari ikibazo gikunda kugaragara, umuntu akaba yifitemo ubushake n’intego kuva akivuka n’ibisabwa byinshi abyujuje, akaza kugira ikibazo cy’uko areshya kubera ibipimo mwashyizeho. Nta muntu uba warabigizemo uruhare mu kuba wenda yarisanze areshya uko areshya, ariko ugasanga umutima wo kujya mu Ngabo z’u Rwanda yarawuvukanye.”
Perezida Kagame yavuze ko yaba abantu bagufi n’abarebare, usanga buri cyiciro gifite umwihariko w’ibyo gikora neza kurenza ikindi.
Ati “Ahubwo buriya mu gisirikare hari ibikeneye abantu bagufi, ntabwo ujya ubona bamwe basimbuka mu kirere, bakamanuka bibarangura, burya umuntu wa metero ebyiri byamugora kurusha uwa metero imwe n’igice, buri wese afite umwanya.”
Yakomeje avuga ko abantu bagufi boroherwa no kwinjira mu modoka z’intambara, kurenza abarebare.
Ati “Urabona izi modoka z’intambara, zimwe hari abantu bagorwa no kwigonda ngo bajyemo, umugufi ayijyamo byoroshye, gusa umuntu mugufi akunze guhura n’ikibazo cyo gutwara imbunda imusumba, nabyo usanga ari ikibazo. Jye nta mbogamizi ndabona yo kuba umuntu mugufi yakwinjira mu gisirikare, icyo kibazo rwose ndakigukemurira.”

Perezida Kagame yabwiye izi ntore ko imyitozo njyarugamba uru rubyiruko rwahawe, avuga ari umusogongero w’ibikorwa n’Ingabo z’Igihugu (RDF).
Yavuze ko abafite ubushake bwo gukorera igihugu bari muri RDF, bahawe ikaze kuko ari umwuga utabangamira ibyo umuntu ashaka kugeraho n’ibyo yize.
Ati “Bamwe muri mwe rero cyangwa mwese nimushaka muzagaruke. Mugaruke mujye mu mwuga wubaka, urinda Igihugu. Ingabo z’Igihugu (RDF), muri yo uko yubatse n’uko ikomeza kwiyubaka. Iyo wize uri umuganga uraza ugakomeza kuba umuganga muri RDF, iyo wize amategeko urataha ukabona umurimo ujyanye n’umwuga wawe w’amategeko mu mwuga wo kurinda Igihugu, ntaho binyurana, ntacyo mutakaza na busa.”
Perezida Kagame yavuze ko kuba umusirikare wa RDF bisaba ubwitange, ikinyabupfura no gukunda Igihugu.

Reba ibindi muri iyi video:
Ohereza igitekerezo
|