Perezida Kagame yavuze ko amateka y’u Rwanda arimo icyo Abanyarwanda ari cyo
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko Abanyarwanda babyemera batabyemera, amateka yabo akubiyemo icyo bari cyo, kandi ko kubyihanaguraho ari ibintu bigoye.
Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bayobozi bitabiriye Inkera y’imihigo ya Unity Club Intwararumuri, yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024.
Iyi nkera yabanjirijwe n’Inama ya 17 y’Ihuriro Unity Club Intwararumuri.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko Unity Club yashingiwe ku mateka y’Abanyarwanda, akubiyemo icyo bari cyo nk’Abanyarwanda.
Agira ati “Icyo turi cyo wacyanga wagikunda hari icyo uri cyo, uri Umunyarwanda kubyihanaguraho birahoye. Hari benshi bashobotra kuvuga bati jye sinshaka kuba Umunyarwanda, ukaba uwo mu bindi bihugu ndetse bakaguha passport, ushobora kubyiyumvamo ibyo ni uburenganzira bwawe, ariko abantu iyo bashishoje, umuntu ashatse yakwibutsa abandi icyo uri cyo niba uri Umunyarwanda uri Umunyarwamda, ibindi by’inyongera waba na byo birashoboka, ariko ntibihanagura bya bindi bya kavukire”.
Perezida Kagame yavuze ko iyo abantu bamaze kumva neza icyo bari cyo, baharanira kukigira cyiza, ku Banyarwanda rero abasaba guharanira ko igihe cyose abantu bavuze u Rwanda bakwiye kumva ko kwitwa Abanyarwanda hari uko bakwiye kugaragara kandi kwiza.
Umukuru w’Igihugu ariko yavuze ko ibyo abantu bifuza ko bahora barangwa n’ibyiza atari ko bigenda igihe cyose, kuko hari n’igihe habaho ibibi, gusa abantu bagaharanira kubirenga.
Ati “Ntabwo iteka uhora urangwa n’ibyiza ubundi wifuza ko ari byo byakuranga, biterwa n’impambvu nyinshi. Twebwe mu Rwanda dushaka kurangwa n’ibyiza, umuntu yavuga ko mu myaka 30 ishize ari rwo rugamba turiho rwo kurangwa n’ibyiza, cyane ndetse aho mu myaka ishize twaranzwe n’ibibi, turashaka gusiga inyuma kure ibibi byaturanze”.
Perezida Kagame ariko avuga ko aho Igihugu kiva ari kure, kuko n’ubu nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, hari n’aho ujya ku Isi yose ugasanga hari benshi bazi u Rwanda neza, ariko hakaba n’ahandi bakizi u Rwanda nk’aho ari urwa mbere y’imyaka 30 ishize.
Yagize ati “Erega twakoze ishyano, twakoze shyano pe! Iryo bara dufite tuzaribana kugeza igihe kirekire, kuko ibyanditswe mu mateka, ibyanditswe mu bitabo ntibisibama, ariko dushobora kugabanya ububi bw’iryo zina bitewe n’ibyiza dukora, bigenda bihindura Igihugu n’imibereho y’abantu. Ni rwo rugamba turiho”.
Yakomeje agira ati “Ibyabaye byarabaye, izina ribi turarifite turarigendana n’ubwo twifuza ko byaba byiza. Muri ibyo twifuza rero, iryo zina ryacu, icyo turi cyo, icyo dushaka kuba n’ibyo twabaye mu bihe bibi, ni ugukirana. Kimwe kigomba kunesha ikindi”.
Perezida Kagame yavuze ko bibaje kuba n’uyu munsi nyuma y’imyaka 30, hari abantu bakicwa cyangwa bagahohoterwa bazira icyo bari cyo, agaragaza ko n’ubwo cyaba kimwe gusa muri iki gihe bitari bikwiriye kuba bikigaragara mu Rwanda.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko n’ubu hirya no hino ku Isi, hari abantu bagisebya u Rwanda baruvuga nabi cyangwa bavuga nabi abayobozi barwo cyane cyane bakoresheje imbuga nkoranyambaga, ariko agaragaza ko iyo abantu bashyize hamwe, nka Unity Club, ibyo byose bivugwa abantu badakwiye kubiha umwanya.
Perezida Kagame yagaragaje ko Abanyarwanda bakwiye gushyira hamwe ndetse bakagira uburakari bwo kwanga ko hari abantu b’ahandi babatekereza cyangwa se babafata uko batari.
Ati “Ibyo bitutsi, uko kubeshya, ariko mukwiye no kwiga Isi mukayimenya uko iteye. Uko iteye, ikibabaje ni uko abenshi bajya muri ibyo bishuko bikabatwara, abenshi bazakubwira ngo u Rwanda nta demukarasi rufite, hari ubuyobozio bw’igitugu, abicanyi ndetse bakavuga amazina […], abo bamvuga cyangwa bavuga u Rwanda cyangwa bavuga mwese bo hanze, umumenye ukamubaza uti ariko uva he, uri Umufaransa, Umubiligi, Umunyamerika, […] ukamubaza uti ariko uzi umubare w’abaraye bapfuye mu Mujyi runaka w’Igihugu cyawe, utavuze Igihugu cyose, bazize umuntu kubarasa kuko ari ubwoko ubu n’ubu, ukabimwibutsa gusa, uti none se ibyo ni byo uheraho ujya kubeshye cyangwa gukemanga cyangwa kuvuga abandi, wabanje ugakemura iby’iwanyu”.
Perezida Kagame avuga ko nta muntu uwo ari we wese ukwiye gutera ubwoba Abanyarwanda ngo abagenere ibyo bakora, kuko bose baremwe n’Imana.
Ati “Hari aho abantu bagera ukagira ngo barasa n’abaremwe n’abandi. Mukabyemera! Abo mbese Imana yaba yarasigiye ububasha bwo kurema abandi, abacu bajya kurimbuka bagashira, bari he, cyangwa ubu bari he? Igihugu gishaka kwiyuba kibaza ibyo bibazo byose kigashaka ibisubizo. Kuko ni ibiremwa nk’uko uri ikiremwa, nta baza ngo bakubwire uko ukwiye kuba wararemwe, cyangwa uko ukwiye kwifata nyuma yo kuremwa, uwaba yarakuremye uwo ari we wese”.
Perezida Kagame yavuze ko hari ibyo Abanyarwanda bihanganiye kugira ngo Igihugu kibashe kwiyubaka no kuva mu mateka mabi, ariko hakaba hari abatabiha agaciro.
Ati “Hari ibyo twihanganira kubera ko kwihangana ni uguhendahenda kugira ngo ibintu bibe byagenda neza abantu bumvikane, ariko hari umurongo ubundi uba ukwiye kutarengwa. Ubu muri uyu mwaka, muri uku kwezi, umuntu akazira icyo ari cyo cyangwa icyo abandi bazize mu myaka yashize. Tukicara aha tukabyemera, tukabitwara nk’aho ari ko bigomba kugenda. Ntabwo ari ko bigomba kugenda muri ba bandi bari bakwiye kuba bafite icyo bashaka kuba, bafite ubushake ndetse bafite uburakari bwo kuvuga ngo ibyatubayeho mu mateka ntibizasubire, ntabwo bikwiriye na busa”.
Arongera ati “Abo rero bagira batya bakanyura mu myanya y’intoki kubera ko igihugu kiyubaka, gihendahenda gishaka ko umuntu wese yumva, kigerageza guhindura ariya mateka yacu, bakanyura mu myanya y’intoki bakagirira nabi abantu bigaruka muri aya mateka, burya iminsi yabo irabaze. Iminsi yabo ni mbarwa”.
Umukuru w’Igihugu kandi yagarutse no kubantu birirwa basebya u Rwanda, nyamara harimo n’abakoze ibyaha bakanabihamywa n’inkiko ndetse bagakatirwa ibihano, ariko bakaza kubabarirwa, avuga ko na bo baza guhagurukirwa.
Ati “Abo bandi mureba bari aho bidegembya n’abo twababariye twavanye aho bari bari bafungiwe ibyaha nk’ibyo, ugahendahenda ngo urebe ko umuntu yakongera akaba muzima cyangwa n’abo akorana na bo, yarangiza agasubira. Murabazi ndetse bakogezwa n’abantu bo hanze bakavuga ko barwanira demukarasi, barwanira ibyo ntazi, […] buriya na bo turaza […], uzi ya masaha bamanika ku nkuta, iyo yashizemo uruviri barwongeramo kugira ngo yongere ikore, turaza kurwongeramo”.
Yakomeje agira ati “Kandi iyo umuntu agirwa inama afite mu mutwe hazima arumva, ubu ni inama njya, ushaka arayumva. Ku kibazo cy’ubuzima bw’Abanyarwanda, ibyo kugerageza kubihungabanya bifite aho bigarukira, n’uwashaka kwiga yakabaye yiga, arebe mu mateka yo mu myaka ishize mikeya, byinshi nk’Igihugu dusezeranya birakorwa ntamususu, abavuga bakavuga, abagororwa bakagororwa”.
Perezida Kagame yasabye abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri ko muri uru rugendo rwo kwiyubaka, bagomba kwiheraho n’ababo ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.
Yabasabye kandi gutegura neza urubyiruko rugize umubare munini w’Abanyarwanda, hatekerezwa neza ku byo babaganiriza, ndetse no kureba icyo bababonamo bashingiraho kugira ngo u Rwanda rukomeze rugane aho rwifuza kugera.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|