Perezida Kagame yatunguye abaturage ba Rwinkwavu na Kabarondo (Amafoto)

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri iki cyumweru tariki 09 Kamena 2019, yatunguye abaturage ba Rwinkwavu na Kabarondo mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba arahagarara arabasuhuza.

Abaturage bishimiye kubona umukuru w’igihugu ahagarara ku muhanda akabasuhuza nk’uko amafoto ari kuri Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu abigaragaza.

Mu kwezi gushize tariki 27 Gicurasi 2019, abaturage bo mu Mujyi wa Nyamata na bo batunguwe no kubona umukuru w’Igihugu abasesekayemo arabasuhuza, benshi bishimira kumubona amaso ku maso kandi mu buryo batari biteze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Our president is unparalleled.We’re very proud of having him as our top leader.Abababaye biyahure

Gatare JLambert yanditse ku itariki ya: 10-06-2019  →  Musubize

Perezida wacu turamukunda.Ubwo aheruka Rubavu natwe ibatuye i Mahoko yaradutunguye ahagarika imodoka aradusuhuza biratunezeza.Imana ijye imuha imigisha

rodriguez yanditse ku itariki ya: 10-06-2019  →  Musubize

Perezida wacu turamukunda.Ubwo aheruka rubavu natwe abatuye Centre Mahoko yarahagaze aradusuhuza biradushimosha cyaneeeee.Imana imuhe umugisha.turamukunda

rodriguez yanditse ku itariki ya: 10-06-2019  →  Musubize

twifuzako prezidanyakubahwa w’a repuburika yazadusura tukaganira nawe mu karere ka kayonza Umurenge w’a rwinkwavu umudugudu wa nyankora yahageze ahamara nkiminota 3 ahita agenda kandi dushaka yuko adusura tukaganira gusa turamukunda cyane nawubwe yabibonye turamutegereje. kuvayagenda hashize nkamasaha 4 abaturage bari kumusingiza twumvaga dusa nkaho tubonye imana.atubabarire azadusure

ndindiriyimana modeste yanditse ku itariki ya: 10-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka