Perezida Kagame yatunguranye mu myenda ya gisirikare nyuma y’imyaka irenga 15
Perezida Paul Kagame akaba n’umugaba mukuru w’Ikirenga w’ingabo z’igihugu, yitabiriye ibirori byo gusoza imyitozo ya gisirikare yaberaga mu kigo cya gisirikare cya Gabiro.

Icyatunguranye ni uko yongeye kugaragara yambaye imyenda ya gisirikare, ibintu yaherukaga ahagana mu myaka ya 2.000.
Iyo myitozo yiswe "Exercise Hard Punch" yari imaze amezi atatu, isanzwe iba buri mwaka kandi Perezida Kagame niwe uyisoza ku mugaragaro buri gihe.
Iyo myitozo yasojwe hagaragazwa uburyo intwaro zitandukanye, inini n’intoya zakoreshwa mu gutanga umusanzu kuri diviziyo y’abasirikari bari guhangana n’umwanzi.
Hakoresheje intwaro zirasa mu buryo bwose, haba izirwanishirizwa mu kirere, izirwanishirizwa ku butaka, aho bishoboka hagakoreshwa n’izirwanishirizwa mu mazi.
Imyitozo yahabwaga ingabo zo muri Diviziyo ya gatatu y’ingabo z’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Uburengerazuba iyoborwa na Maj. Gen. Alex Kagame.



Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyiza cyane
Anyibukije Habyarimana nawe wongeye kwambara military combat fatigue muli 1990.Nawe yari amaze imyaka 17 atayambara.Usanga aba presidents ba Africa hafi ya bose barabaye abasirikare,ndetse bafata ubutegetsi ku ngufu.Hera kuli Kabila,M7,Nkurunziza,Salva Kirr,Bechir,Kadafi,Sadate,Dos SAntos,Sassou Nguesso,Idi Amin,Bokassa,Siad Barre,Bagaza,Buyoya,Bizimungu,Habyarimana,etc...Usanga iyi si hakora "ingufu za gisirikare",nyamara imana idusaba gukundana,ikatubuza kurwana.
Kigali today turabashimiye kumakuru meza mutugeza ho kandi mukomereze aho