Perezida Kagame yatashye CHIC Complex na Kigali Heights
Kuri uyu wa mbere tariki ya 5 ukuboza 2016, Perezida Kagame yatashye inyubako ya Chic Complex na Kigali Heights.
- Ifoto y’Urwibutso nyuma yo gutaha inyubako ya Chic Complex
Chic Complex yubatse mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, ahahoze hubatse ishuri rya Eto Muhima iruhande rwa Gare nshya.
Yubatswe n’abacuruzi 56 bibumbiye mu itsinda ryitwa Champion Investiment Corporation (CHIC), yuzura itwaye miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda.
- Chic yatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa mbere tariki 5 Ugushyingo 2016
Kigali Heights nayo yubatse mu Mujyi wa Kigali ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo, iteganye n’inyubako ya Kigali Convention Center na Radisson Blue Hotel.
Iyi nyubako izakorerwamo ubucuruzi, imaze imyaka ibiri yubakwa, ikaba yuzuye itwaye miliyari zisaga 30 z’amafaranga y’u Rwanda.
- Perezida Kagame afungura ku mugaragaro inzu ya Kigali Heights
Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bacuruzi, yabashimiye ku ruhare rwabo mu iterambere ry’Umujyi wa Kigali ndetse n’Igihugu, ababwira ko nta handi u Rwanda ruzakura inkunga yo kuruteza imbere uretse mu banyarwanda ubwabo.
Yagize ati" Ndabashimira kuba mwarishyize hamwe mugakora igikorwa nk’iki. Iterambere ni uku rigenda riza. Ibikorwa nk’ibi bigomba gukomeza tukaniyubakira aho dutura heza, hajyanye n’ubushobozi bwacu".
- Yashimiye aba bashoramari ku ruhare bagaragaza mu iterambere ry’Umujyi wa Kigali n’iry’Igihugu muri rusange
Nyuma y’uyu muhango biteganyijwe ko Perezida Kagame abonana n’abikorera ku giti cyabo baturutse mu mpande zose z’Igihugu.
- Perezida Kagame yasuye ibikorwa bitandukanye by’Ubucuruzi bikorerwa muri Kigali Heights
- chic ifite imiryango igera ku1000 yakorerwamo ubucuruzi
- Ifoto y’urwibutso bamaze gutaha Inyubako ya Kigali Heights
- chic yubtse ku buso bwa metero kare 55,000
- ishobora kwakira amamodoka 500 y’abayigana
- Kigali Height yubatse ku kimihurura mu Karere ka Gasabo iteganye na Kigali Convention Center
- Yubatse ku butaka bungana na metero kare 12,750
- Izakorerwamo ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi birimo, ama banki, ama pharmacy , coffe shop n’izindi
- Perezida Kagame yanatashye inyubako ya Kigali Heights
- Chic Complex yubatse mu Mujyi wa Kigali rwagati
- Kigali Height yubatse ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
Njye imyaka yose sinigeze mbona umutegetsi nkuyu muri Afurika yose ndetse no ku isi. Rwose afite ubwenge nubushishozi gatozi kandi karemano. Yemwe banyarwanda twese tuzamugwe inyuma ! Ndasaba abanyarwanda twese kureba aho twavuye naho tugeze maze dusabe imana ikomeze iturindire Perezida wacu kandi akomeze aduteze imbere indi myaka 20 iri imbere ! Muribaza aho tuzaba tugeze ,i Burayi ndakurahiye...ndetse njye mbabwire nabaye i Burayi na za Amerika aliko inyubako nkizi si iza hantu hose His EXCELLENCE mukomere cyane kandi mukomeze muduteze imbere kuko abandi bategetsi babaye abamatiku nibida byabo binini byatugejeje ku byago bya jenoside Turabizeye kandi EXCELLENCE turabasabira
Urwanda ruraryoshye ruracyeye bariya barusebya babona ibyiza turi kugeraho bikabatungura bakarwara bakabura icyo bavuga bakarusebya twiyubakire igihugu bageraho babure icyo bavuga ibyiza biragaraza baravuga hataraza imihandayo mukirere murakoze
turamukunda kandi tuzahora tumukunda , Paul kagame President amaze kutugeza kuri byinshi ni umuyobozi mwiza yaturemyemo ikizere , impanuro zo gukora cyane kwishyira hamwe abanyarwanda tumubera imfura turamwuvira, iterambere ry’igihugu cyacu rirambye , Thank you our President
Rwanda Oyeee👏👏👏👏👏
Haleluya!! Muzehe wacu, bravo!!!!
uyu musaza ni uwabanyarwanda ndakurahiye ntawundi dukeneye ureke za mburagasani zinterahamwe ziza ngo zishaka kuyobora abanyarwanda ikiri abo ba nahimana nabandi ubu se bagarutse murwanda ntibahayoberwa koko uretse iturufu yamacakubiri bagendana ark abanyarwanda baribohoye bamenye ubwenge nugukorera imbere turamusgaka kagame 2017
Uwu President P.Kagame n’igisubizo kubanya Rwanda, Imana imuhe kuramba caaane, imurinde, sind umunyarwanda ariko ivyakora nivyagaciro kanini
imvugo niyo ngiro HE Kagame uri impano yabanyarwanda twahaye uwiteka akomeze akugende imbere iteka niteka dutegereje ko wongera kutuboyora 2017 itinze kugera
komeza imihigo wanda nziza rwanda yacu KAGAME wacu tuzakugwa inyuma imvugo niyo ngiro
Ariko ubundi ibigarasha byirirwa bivuga ubusa mu myaka mirongo ine irenga byayoboye u Rwanda, byageze kuki?
Congz to Kagame nad hi team. Murakora tuzabagwa inyuma. Imisoro itangwa n’ abaturage aho ijya turahabona.