Perezida Kagame yatangije iyubakwa ry’umuturirwa muremure mu Rwanda

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa imiturirwa ibiri ya mbere miremire mu Rwanda izagirwa Ikigo Mpuzamahanga giteza imbere serivisi z’imari muri Afurika (Kigali Financial Square).

Umuturirwa wa mbere mu burebure wari usanzweho mu nyubako zose zigize Kigali ntabwo urenza amagorofa 20.

Imiturirwa ya Kigali Financial Square, umwe uzaba ugizwe n’amagorofa 24 undi ugizwe n’amagorofa 20, ikaba izubakwa iruhande rw’Ibiro by’Umujyi wa Kigali (ahahoze Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga).

Kigali Financial Square ni umushinga wa Banki y’Abanyakenya yitwa Equity Bank isanzwe ikorera mu Rwanda, ukaba uzarangiza kubakwa mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere, hakoreshejwe amafaranga angana na miliyoni 100 z’Amadolari ya Amerika (ahwanye n’amanyarwanda miliyari 100).

Perezida Kagame atangiza iyubakwa ry'iyo miturirwa
Perezida Kagame atangiza iyubakwa ry’iyo miturirwa

Equity Bank izashyira ibiro byayo muri izo nyubako, ahasigaye hakorere impuguke zitandukanye mu bijyanye n’imari, zitezweho kuzana abashoramari bifuza gukorera mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank, Dr James Mwangi avuga ko kugeza ubu Sosiyete Equity Group (igizwe na banki hamwe n’ikigo cy’imari n’imigabane), ifite amadolari ya Amerika miliyari esheshatu irimo guha abifuza gushora imari muri Afurika.

Aya mafaranga akaba ari yo yavuyemo ayubatse Hotel Marriot, ariko ngo bumvise batarekera aho, bahitamo kuza kubaka Kigali Financial Square (KFS).

Dr Mwangi agira ati “Ni iyo mpamvu twumvise twakunganira u Rwanda muri gahunda zarwo zigamije kurugira igicumbi cy’Isi mu bijyanye n’imari turushyiramo ibikorwaremezo, turi hano kugira ngo dutangize iyubakwa ry’imiturirwa ibiri izubakwa mu buryo bubana neza n’ibidukikije.”

Dr mwangi avuga ko Equity Group ari iya mbere muri Afurika y’i Burasirazuba no Hagati mu kugira imari shingiro nyinshi ingana na miliyari 13 z’amadolari ya Amerika, hamwe n’abakiriya bagera kuri miliyoni 17.

Dr Mwangi ngo yizeye ko na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere BAD izashyira ibiro byayo by’aka Karere u Rwanda ruherereyemo muri Kigali Financial Square.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashimiye Equity Group avuga ko ishoramari izanye mu Rwanda ari umushinga munini uzafasha kongera kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.

Perezida Kagame yagize ati “Iki kigo cy’ubucuruzi kizateza imbere umugambi w’u Rwanda wo kurugira igicumbi cyizewe cya serivisi z’imari”.

Umukuru w’Igihugu avuga ko mu myaka ibiri ishize icyorezo Covid-19 cyari cyasubije inyuma ubukungu, ariko mu gihe kiri imbere ngo yizeye ko u Rwanda, Akarere ndetse na Afurika muri rusange ubukungu bugiye kongera gutera imbere.

Perezida Kagame yiteze ko Kigali Financial Square izabigiramo uruhare ishingiye ku mutekano hamwe n’uburyo u Rwanda rworoshya ishoramari, kandi ko ayishyigikiye nk’umufatanyabikorwa wizewe.

Perezida Kagame yafunguye Kigali Financial Square ari kumwe n’abayobozi bitabiriye Inama ya CHOGM irimo kubera i Kigali muri iki cyumweru.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

It’s good for good develpement of rwanda country

Yesu yanditse ku itariki ya: 23-03-2023  →  Musubize

Rwanda komerezaho ube igihugu cyigihangange muri afurica ndetse no kw,is I yose

Hakizimana Djumatanu yanditse ku itariki ya: 21-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka