Perezida Kagame yatangije ikigo cy’ikoranabuhanga cyihutisha iterambere ry’inganda

Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 31 Werurwe 2022, yitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro ikigo kigamije kwihutisha iterambere rigera kuri bose, hifashishijwe ikoranabuhanga mu nganda (Centre for the Fourth Industrial Revolution).

Ni igikorwa cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye

Icyo kigo kikaba gishamikiye ku Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu (World Economic Forum), kikaba aricyo cya mbere gitangijwe ku Mugabane wa Afurika.

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye uwo muhango, yabanje gushima umuyobozi wa World Economic Forum, Børge Brende witabiriye icyo gikorwa.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ihuriro ry’ubukungu ku isi, ryakomeje gushyigikira u Rwanda mu ntego zarwo zo guteza ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Ati “Mu myaka myinshi yatambutse, iri huriro ndarishimira ko ryakomeje guherekeza u Rwanda mu ntego zo guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, bugera kuri bose kandi burambye.”

Umukuru w’igihugu kandi yakomeje avuga ko gutangiza iki kigo bije mu gihe gikwiye, bityo yaba u rwanda n’Isi yose bikwiye gufatirana amahirwe yacyo.

Perezida Kagame yavuze kandi ko ikoranabuhanga ryagiye rizana uburyo bwo guhanga udushya, byagabanyije ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 ku mibereho.

Yagize ati “Ibi byihutishije impinduka zari zimaze kugerwaho. Uburyo tubaho, dukora, tuganira hagati yacu, bizakomeza gutera imbere nk’uko ikoranabuhanga ribigenza.”

Yakomeje avuga ko gushyiraho icyo kigo bizafasha cyane ishoramari igihugu cyari kimaze kugeraho mu bijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga, ndetse kandi yizeye ko kizubakira kuri ibyo, gitanga ibisubizo kuri bimwe mu bibazo bihangayikishije uyu munsi.

Perezida Kagame yasabye ko hakwitabwaho ibintu bitatu byatuma habaho kwihutisha ikoranabuhanga, birimo gushishikariza kwihangira imirimo binyuze mu kongera ishoramari mu bumenyi n’ubushobozi bikwiye. Kugaragaza icyuho mu by’imari gituma ubucuruzi bwa Afurika budatera imbere uko bikwiye.

Yavuze kandi ko ikindi gikenewe ari ugukorera hamwe mu guhuza imiterere no gusangira amakuru, bizafasha ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rusange rya Afurika, ndetse ko bimwe mu bufatanye nk’ubwo byamaze gutangira, ashimira abafatanyabikorwa ku byo bakora bitanga ikizere, by’umwihariko ihuriro ry’ubukungu ku isi nk’umufatanyabikorwa muri iki gikorwa cy’ingenzi.

Kureba amafoto menshi, kanda HANO

Amafoto: Niyonzima Moise/Kigali Today

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka