Perezida Kagame yasuye ahakorerwa imirimo yo gukumira #COVID19

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri iki cyumweru tariki 12 Mata 2020, yasuye itsinda ry’abantu bo mu nzego zitandukanye babarirwa muri 400 bakora imirimo itandukanye yerekeranye no kurwanya no gukumira icyorezo cya COVID-19, rikorera mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Camp Kigali (KCEV).

Mu butumwa yabagejejeho, Umukuru w’Igihugu yababwiye ko yaje kubashimira kuko yari azi ibyo bakora birimo kwitanga.

Yagize ati “Mugaragaza ubwitange mu kazi kanyu ku buryo akazi mukora gashobora kugira ingaruka ku buzima bwanyu, ariko mukemera gukora akazi nk’aka, mutekereza abandi Banyarwanda n’Igihugu. Ntabwo nabona uko mbashimira bihagije, mwakoze cyane.”

Perezida Kagame yavuze ko iki cyorezo cyatumye ubuzima bw’igihugu busa n’ubwahagaze kubera gahunda yo kuguma mu rugo no guhagarika imirimo imwe n’imwe.

Ati “Ariko ubwo ubuzima bwose n’ubwo bwahagaze, icyizere kirahari cy’uko ibintu bizajya mu buryo, ubuzima bukongera bukaba nk’uko busanzwe. Icyo cyizere gishingiye kuri mwebwe no ku mirimo mukora, uko muyikora neza, uko muyinoza.”

Ku ruhande rwa Leta, Umukuru w’Igihugu yavuze ko na bo nk’abayobozi bagerageza gukora ibishoboka byose byafasha iryo tsinda kugira ngo na ryo rishobore gufasha Abanyarwanda n’Igihugu kugira ngo ubuzima buzongere busubire uko bwari bumeze.

Perezida Kagame yababwiye ati “Natwe tuzakora igishoboka cyose cyabunganira kugira ngo akazi mukora gakomeze kagende neza.”

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 11 Mata 2020, imibare yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yagaragazaga ko kuri uwo munsi hagaragaye abandi bantu babiri barwaye Coronavirus mu bipimo 842 byafashwe mu masaha 24 yari ashize. Ibyo byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri 120 (muri aba 18 barakize, hakaba harimo 11 bakize mu masaha 24 yari ashize).

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryavugaga ko abo bantu babiri byamenyekanye ko bahuye n’abandi barwaye Coronavirus mu Rwanda.

Iryo tangazo rivuga ko abo bagaragaweho Coronavirus bose bahise bashyirwa mu kato, hakaba hakomeje ibikorwa byo gushakisha abantu bose bahuye na bo kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Minisiteri y’Ubuzima iributsa ko umuntu wese uhisha cyangwa wanga gutanga amakuru arebana n’abahuye n’umurwayi wa Coronavirus cyangwa agahisha ibimenyetso byayo aba ashyize ubuzima bwa benshi mu kaga kandi abihanirwa n’amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka