Perezida Kagame yasuye agace gaherutse kwibasirwa n’ibiza muri Nyabihu

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2020, yasuye ikiraro cya Giciye mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Uburengerazuba, hamwe mu haherutse kwibasirwa n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi.

Perezida Kagame yasuye ikiraro cya Giciye mu Murenge wa Shyira, ubu cyatangiye kongera gusanwa mu rwego rwo gufasha abaturage b’abanyamaguru kubasha kugera ku Bitaro bya Shyira na byo biherereye muri ako gace.

Imvura yaguye mu ijoro rya tariki ya 06 ikanazinduka igwa tariki ya 07 Gicurasi 2020, yateye ibiza byahitanye ubuzima bw’abantu 72 mu Turere twa Nyabihu, Musanze, Gakenke, Ngororero na Muhanga.

Ibyo biza kandi byangije ibikorwa remezo byinshi birimo imihanda, ibiraro, amashuri, inyubako z’ubuyobozi, ndetse n’imyaka y’abaturage.

Ubwo yasuraga abaturage bo mu Karere ka Gakenke, kamwe mu twabuze abaturage benshi bahitanywe n’ibyo biza, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, yabwiye abo baturage ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame ahumuriza imiryango yagizweho ingaruka n’ibiza muri rusange, kandi ko abizeza ko Leta itazigera ibatererana mu buryo ubwo ari bwo bwose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

H.E Paul Kagame aritanga cyane.Afite ubu muntu,yicisha bugufi akunda abaturage be kandi akanga ikibi n’igisa nacyo.Imana ikomeze imube hafi

jeanne yanditse ku itariki ya: 18-05-2020  →  Musubize

Turashima umukuru w’ igihugu cyacu kuba adahwema kureba icyafasha abaturarwa day abereye ku isonga cyane cyane muri ibi bihe by’ Ibiza nzajya musabira ku Mana gukomeza kuyobora igihugu cy’ u Rwanda mu nzira igana iterambere rirambye biciye mu mibereho myiza ,ubukungu n’ umutekano Imana imukomereze akaboko

LANDANI Jean Marie Vianney yanditse ku itariki ya: 18-05-2020  →  Musubize

ibibiraro byubatswe kera cyane byari bimwe byari birengeje imyaka 40. muri icyo gihe byari bihagije n’amazi yari make cyane. ubu yamaze kuba menshi yikubye hafi inshuro 10. wirenganya abubatsi. isi igenda igana ahabi. mbivugiye ahari mu kibaya cya Mugogo / Musanze / Busogo. abantu bari bahatuye mu myaka 14 none ubu habaye ikiyaga cg ikidendezi kandi hangana na hegitari zirenga 70.

Emmy yanditse ku itariki ya: 16-05-2020  →  Musubize

ariko naba engenier bacu uburyo bubakamo birashekeje cyane ubwo ubona wa kwubaka ikiraro ahantu hameze gutyo ukabona ko kizamara igihe koko.niyo uzubaka ikiraro cya military ya madorari kizangirika mere mwakanje kwubaka uwo mugeze mukawugura neza mukawubaka kuva munsi kugeza hejuru mu mpande zose tenda ukubaka metro 100 imbelle ni nyuma hama ikiraro ukagiterekaho neza kuburyo byazajya byoroha ushatse kugisana .ariko nibakmeza kubaka gutyo bazubaka cyane .

bimawuwa yanditse ku itariki ya: 16-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka