Perezida Kagame yasobanuye uko igihugu cyongeye kwiyubaka no gutera imbere
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2019 yakiriye itsinda rya bamwe mu bagize Umuryango Mpuzamahanga w’Abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bakiri bato (Young Presidents’ Organization, YPO) baturutse muri Australia.
Uwo muryango ni wo munini uhuza abantu benshi ku isi bakora ibijyanye n’ubucuruzi basaga ibihumbi 27 bo mu bihugu 130.
Mu kiganiro yagiranye n’abo banyamuryango, Perezida Kagame yagarutse ku iterambere u Rwanda rugezeho, avuga ko aho u Rwanda rugeze byasabye Abanyarwanda gukora cyane.
Ati “Byasabye guterateranya ibice by’ibyari byangiritse, tubishyira hamwe, byongera gusubirana, ariko na none byagezweho ku bw’ubufatanye n’abandi bantu bakoranye n’u Rwanda. Uko ni ko igihugu cyongeye kwiyubaka, kigera ku iterambere gifite uyu munsi.”
Nubwo hari aho u Rwanda rugeze mu iterambere, Perezida Kagame yavuze ko urugendo rukomeje kuko hakiri ibitaragerwaho. Intego ikaba ari ugukomeza gukorera hamwe no kwigira ku bandi.
Perezida Kagame afatwa nk’icyitegererezo haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga, hashingiwe ku miyoborere n’uruhare rwe mu iterambere ry’u Rwanda.
Avuga ku bijyanye n’iyo miyoborere, umukuru w’igihugu yashimangiye ko byose bigerwaho ku bufatanye n’Abanyarwanda, ko ari bo abikorera kandi ko ari bo ashyize imbere kuko ahora yibanda ku cyatuma u Rwanda rurushaho gutera imbere.
Perezida Kagame kandi yasobanuye ko u Rwanda ruharanira kubaka ubushobozi bw’Abanyarwanda haba mu burezi, mu buzima n’ibindi, kugira ngo bazigirire akamaro mu gihe kizaza.
Perezida Kagame yavuze ko mu miyoborere y’u Rwanda ari ngombwa ko buri wese ayigiramo uruhare, bityo hakabaho gukorera hamwe mu rwego rwo guhuza imbaraga no kudacika intege mu gihe haramutse hari ikibazo kivutse, ahubwo abantu bose bagafatanya guhangana na cyo.
Ati “Ibyo iyo mubikurikije, muba mufite amahirwe menshi yo kugera ku ntego.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|