Perezida Kagame yasobanuye uburyo imiryango itanga imfashanyo icuruza impunzi muri Congo

Perezida Paul Kagame yagarutse ku mateka y’ibibazo byo mu karere u Rwanda rurimo kuva mu 1994, aho imiryango mpuzamahanga itanga imfashanyo yakomeje kugaragaza ko itishimira ko impunzi zitaha, kuko bazikuramo amaronko.

Aganira n’umunyamakuru Mario Nawfal I Kigali, Perezida Kagame yagarutse ku ngabo zari iza Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, zahungishijwe n’ingabo z’Abafaransa mu muhora zakoze muri Gisenyi, Kibuye na Cyangungu, maze abahekuye u Rwanda bakinjira Congo baciye ku mupaka wa Rusizi n’uwa Goma.

Yagize ati “basize basahuye igihugu, batwara ibintu byose, amafaranga muri banki nkuru baratwara ntibasiga na busa. Bikoreye n’intwaro zose barajyana, kugira ngo bazagende bongere bisuganye bagaruke gutera u Rwanda.”

Kagame, yavuze kandi ko, aba basize bahekuye u Rwanda bivanze n’impunzi mu nkambi, maze u Rwanda rugakoresha imiryango mpuzamahanga harimo n’umuryango w’Abibumbye ngo babatandukanye, bakanatuma abantu ngo bababwire batahuke ku bushake, ariko bavunira ibiti mu matwi.

Yagize ati “byageze aho biba ngombwa ko twebwe tujya kubacyura ku ngufu, maze imiryango itanga imfashanyo mu nkambi irahaguruka irahagarara, batangira kuturega ngo ducyuye abantu ku ngufu. Twakoze ku buryo iki gikorwa kitangiza byinshi, ariko iyo miryango ntiyarorereye gusakuza.”

Perezida Kagame avuga ko iyo miryango itari ifitiye impuhwe impunzi z’abanyarwanda, ahubwo yababajwe n’uko inkambi zikuweho, bakaba bagiye kubura umugati wabo.

Yagize ati "ibijyanye n’inkunga byahise bihinduka ikibazo nyamukuru; bashakaga ko inkambi ziberaho ubuziraherezo. Ibijyanye n’inkunga byari byahinudtse ubucuruzi, uruganda rushya biboneye."

Kagame yagaragaje ko n’ubu ngubu ari cyo kibazo cyatumye imiryango mpuzamahanga yarahagurutse igahagarara, kuko yababajwe no kuba inkambi zari i Goma ziri gusenywa, abazirimo bagasubira mu ngo zabo amahoro.

Yagize ati "Aha mu Burasirazuba bwa Congo hari hasanzwe hari inkambi na mbere y’uko M23 ifata iyi mijyi. Ubu rero kuko inkambi bavizanyeho, iyo miryango irimo irashinjwa guteza ikibazo cy’imibereho(humanitarian disaster) kuko batagifite inkambi basaruramo."

Aha ngaha, Kagame yasobanuye ko hari amafaranga menshi asukwa muri iyi miryango, kugira ngo ikomeze kubeshaho inkambi. Ibi byahindutse ikibazo cya politiki. Gusa ndakwibutsa ko na cyera muri za 1996 icyo ni cyo cyari kibababaje."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka