Perezida Kagame yasobanuye uko indirimbo “Nda ndambara…” yamwongereye imbaraga

Perezida Paul Kagame yavuze ko nta cyamuteraga imbaraga mu kwiyamamaza nko kumva abaturage bamuririmbira indirimbo yamenyekanye nka “Nda ndambara yandera ubwoba”.

Perezida Kagame ari kurahira kuzayobora igihugu mu myaka irindwi iri imbere.
Perezida Kagame ari kurahira kuzayobora igihugu mu myaka irindwi iri imbere.

Perezida Kagame yamaze iminsi igera kuri 20 azenguruka igihugu mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Muri iyo minsi yose abaturage bamwerekaga ko bamushyigikiye haba mu ndirimbo, mu mivugo kimwe no mu bindi bikorwa bakoraga bijyanye no kwiyamamaza.

Muri izo ndirimbo hari iyaje kwamamara yitwa “Nda ndambara nyandera ubwoba”, yaririmbiwe bwa mbere mu Karere ka Rubavu, iririmbwe n’umuturage wayihimbye ayikomeye kuri imwe mu ndirimbo zo guhimbaza Imana.

Perezida Kagame yakira ibendera nk'ikimenyetso cy'ubuyobozi bw'igihugu.
Perezida Kagame yakira ibendera nk’ikimenyetso cy’ubuyobozi bw’igihugu.

Muri iyo ndirimbo hari aho baririmba ngo “Nda Ndambara yantera ubwoba, iyarinze Kagame izandinda! Nta ndambara yandera ubwoba!” iyo ndirimbo yakunzwe kuko iririmbwe mu Kigoyi, ururimi ruvugwa mu duce tw’Uburengerazuba.

Nyuma y’iminsi mike indirimbo yaje kuba imwe mu ndirimbo zari zikunzwe ku buryo, uwayihimbye yatangiye gutumirwa aho kagame yabaga yagiye hose.

Nyuma y’uko ibikorwa byo kwiyamamaza birangiye, Kagame akegukana intsinzi, yatunguranye ubwo yemezaga ko iyo ndirimbo ari yo yamuteye amarangamutima ariko ikanamuha ingufu zo kumva ko ashyigikiwe kandi atewe ishema no kuyobora Abanyarwanda.

Perezida Kagame asinyira indahiro amaze gutanga yo kuyobora igihugu.
Perezida Kagame asinyira indahiro amaze gutanga yo kuyobora igihugu.

Yabitangaje ubwo yarahiriraga kuyobora u Rwanda mu yindi myaka irindwi, kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kanama 2017. Yagize ati “Hari indirimbo igaragaza ibyishimo byo gukorera hamwe iyo mwanyuze mu bibazo byinshi.

Ni indirimbo abaturage bandirimbiraga. Iyo ndirimbo ni iyo bahinduye bayikuye ku ndirimbo ihimbaza Imana ivuga ngo “Nta ntambara yantera ubwoba.”

Perezida Kagame yatanze urugero kuri iyo ndirimbo, ashaka kugaragaza ingufu zo guhuriza hamwe kuko bituma n’abafite intege nke bibongerera ingufu.

Abitabiriye umuhango wo kurahira bari bizihiwe.
Abitabiriye umuhango wo kurahira bari bizihiwe.

Ati “Iyo turwana dufite impamvu, nta gikwiye gutuma tugira ubwoba kuko Imana iba iri ku ruhande rwacu.”

Iyumvire inkomoko y’indrimbo "Nda ndambara yandera ubwoba"

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

twese dufatanyije, nta ntambara yadutera ubwo

kanimba yanditse ku itariki ya: 19-08-2017  →  Musubize

Ntantambara yadutera ubwoba dufite Paul kagame

vincent Nzayisenga yanditse ku itariki ya: 22-08-2017  →  Musubize

ni ururimi rukoreshwa ibugoyi,ntabwo ari ikirera.bikosore rwose.

oliver yanditse ku itariki ya: 19-08-2017  →  Musubize

Nyakubahwa Perezida wacu PAaul KAGAME turizera tudashidikanya ko agiye kugaragaza ubudasa bw’u Rwanda mu ruhando rw’andi mahanga!!!!!!!!!!

KAREMERA Sylvestre yanditse ku itariki ya: 19-08-2017  →  Musubize

Ntabwo iyo ndirimbo iri mu Kurera,ahubwo iri mu Kigoyi kivugwa n’abantu batuye ku Gisenyi.Ubundi bisobanura ngo "nta ntambara yantera ubwoba".Gusa nta muntu numwe utagira ubwoba bw’intambara.Ikindi kandi,imana yanga intambara hamwe n’abantu bose barwana.Bible ivuga ko ku munsi w’imperuka,imana izica abantu bose barwana (Matayo 26:52;Yesaya 34:2).Ibyaha bikorwa cyane ku isi kurusha ibindi,ni kujya mu ntambara,gusambana,kwiba,etc...
Ubu tuvugana,ibihugu byinshi birimo kurwana.Kubera ko intambara zica abantu benshi imana yaremye,ziba ziyobowe na Satani.

Karera James yanditse ku itariki ya: 18-08-2017  →  Musubize

Kiriya kirimo iyo ndirimbo irimo ni IKIGOYI nabwo ari IKIRERA kuko hariya ni mu bugoyi si mu Murera.

Bikosore Please

gasaza peter yanditse ku itariki ya: 18-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka