Perezida Kagame yashyizeho Umunyamabanga wa Leta mushya

Ambasaderi Eugene Gasana Richard uhagarariye u Rwanda mu muryango w’Abibumbye yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane.

Icyo cyemezo cyafashwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa kane tariki 22/11/2012, ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116.

Ambasaderi Gasana ahagarariye u Rwanda mu muryango w’Abibumbye ariko by’umwihariko agiye kuruhagararira mu kana gashinzwe umutekano ku isi; akaba ari nayo mpamvu urwego rwe rwahawe ingufu zisumbyeho.

Ubu Ambasaderi Gasana arabarwa ku rwego rw’abaminisitiri bivuze ko hari ibyemezo ashobora gufata birenze ubushobozi yari afite mbere.

U Rwanda rwatorewe kujya mu kanama kadahoraho gashinzwe umutekano ku isi. Manda yarwo izatangira muri Mutarama 2013 kugeza muri Ukuboza 2014.

Kigali Today

Ibitekerezo   ( 4 )

Kabisa twishimiye umunyamabanga mushya Nyakubahwa yabonye ko abukwiriye Congs Richard Eugene tumwifurije akazi keza kandi kanoze

niyomufasha jean sauveur yanditse ku itariki ya: 23-11-2012  →  Musubize

Congs Richard Eugene, ubu rero abaminisitiri bagiraga urwenya nka Karugarama, Phil ndetse na Mushikiwabo bagiye ku gatebe kuko Gasana arabarenze. Icyakoze yahiga na Karega!!!

[email protected] yanditse ku itariki ya: 23-11-2012  →  Musubize

twishimiye uwo muyobozi mushya,azabe umuvugizi wabanyarwanda muri rusange,kandi ngashimira perezida w’u rwanda paul Kagame gutaranya Eugene gasana nkumunyabanga wa leta mugushishoza kwa perezida kagame yamubonyemo ubushobozi,uburava.Nashimishijwe kandi nuko u Rwanda rwatowe kugirango rubungabunge amahoro kw’isi Imana Ikomeze kurinda u rwanda,irinde Na perezida Paul Kagame,nawe ajye yibuka imana nkuko iramukanda cyane,amateka y’u muntu nimenshi cyane.

Me Nzitatira Mbonyinkebe Nicodeme

Tel:+256782547341

Me Nzitatira Mbonyinkebe Nicodeme yanditse ku itariki ya: 23-11-2012  →  Musubize

Mu byukuri namwe mutangiye kudohoka pe! nkibindi binyamakuru ubu koko iyi nkuru y’uturongo tungahe murabona nta bunebwe burimo koko ntimwatubwiye uyu ni muntu ki? afite ibihe bigwi naho yagiye akora mwisubireho namwe tutarabavaho rwose

Kayiranga John yanditse ku itariki ya: 23-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka