Perezida Kagame yashyizeho Minisitiri w’Umutekano

Perezida wa Repubulika yashyizeho Minisitiri w’Umutekano usimbura General Patrick Nyamvumba.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ukuboza 2021 rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho Minisitiri mushya w’Umutekano, akaba yitwa Alfred Gasana.

Alfred Gasana
Alfred Gasana

Gasana yari Umuyobozi mu Rwego rw’Iperereza n’Umutekano (NISS), akaba asimbuye Gen Nyamvumba wari wararahiriye izi nshingano mu mwaka ushize wa 2020, ariko akaza gukurwa kuri uyu mwanya nyuma y’amezi atandatu yari awumazeho.

Minisitiri Gasana yaje muri NISS yari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Ibikorwa bya Minisiteri ishinzwe umutekano byakomeje gukorwa na Minisiteri y’Ubutabera(MINIJUST).

Mu nzego Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu iyobora harimo Polisi n’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa(RCS).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka