Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta

Itangazo Kigali Today ikesha Ibiro bya Minisitiri w’Intebe riravuga ko ashingiye ku biteganywa n’ltegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, none ku itariki ya 26 Gashyantare 2020, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobozi mu buryo bukurikira:

 Dr Ngamije Daniel, Minisitiri w’Ubuzima

 Dr Uwamariya Valentine, Minisitiri w’Uburezi,

 Dr Bayisenge Jeannette, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango

 Madamu Mpambara Ines, Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri,

 Madamu Kayisire Marie Solange, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi.

Abanyamabanga ba Leta

Madamu Nyirahabimana Solina, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi mategeko.

Bwana Tushabe Richard, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe imari ya Leta.

Lt Col Dr Mpunga Tharcisse, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’Ibanze.

Bwana Twagirayezu Gaspard, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye.

Madamu IRERE Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro.

Abandi bayobozi

Bwana Rugira Amandin, Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Zambia,

Bwana Dr Sebashongore Dieudonne, Ambasaderi uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi.

Bwana Rugemanshuro Regis, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda.

Bwana Dr Ndimubanzi Patrick, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe imyigishirize y’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima

Bwana Iradukunda Yves, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu itumanaho na Inovasiyo

Bwana Mutimura Eugene, Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga

Bwana Gacandaga Jean Marie, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe imari mu Kigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Impinduka ni nziza zigira icyo zikosora ku imikorere iba itaratanze umusaruro wifuzwa muri Departments zinyuranye,dushimire HE Paul Kagame uhora yifuriza ineza u Rwanda n,abanyarwanda bityo inzira y,iterambere no kubaka u Rwanda twifuza bikagirwa I by,ingenzi.

Mjpaix yanditse ku itariki ya: 27-02-2020  →  Musubize

Congratulations to HE!! Hakenewe impinduka muburezi,twizere ko ishyirwa mu myanya ry’abarezi ririhutishwa ,abanyeshuri bacu bakigishwa kdi abarimu barahari.

Innocent N yanditse ku itariki ya: 27-02-2020  →  Musubize

Congratulations to HE!! Hakenewe impinduka muburezi,twizere ko ishyirwa mu myanya ry’abarezi ririhutishwa ,abanyeshuri bacu bakigishwa kdi abarimu barahari.

Innocent N yanditse ku itariki ya: 27-02-2020  →  Musubize

Congratulations to HE!! Hakenewe impinduka muburezi,twizere ko ishyirwa mu myanya ry’abarezi ririhutishwa ,abanyeshuri bacu bakigishwa kdi abarimu barahari.

Innocent N yanditse ku itariki ya: 27-02-2020  →  Musubize

Rwose mubuzima haboneke impinfuka zigaragara kuko abayobozi bibigo nderabuzima nibitaro bamaze kubyangiza.ahari wagirango ntamategeko abagenga.Nubwo batakurwaho ariko hakabaho za mutation byatuma haboneka changement mumikorere ya kuko bamwe babifashe nkaho ari umurage babahaye. Tekereza iyo umuntu ayoboye ahantu imyaka isaga 15 ubwo aba akiyobora koko ntaba asigaye ?yarahagize iwe? Murakoze.

Alias Jo yanditse ku itariki ya: 27-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka