Perezida Kagame yashyikirijwe ubutumwa bwa mugenzi we Gen. Doumbouya wa Guinnée-Conakry
Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Guinnée-Conakry, Morissanda Kouyaté, wanamushyikirije ubutumwa bw’Umukuru w’Igihugu, Mamadi Doumbouya.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame na Dr. Morissando baganiriye ku nzego z’imikoranire zihuriweho zimaze gushinga imizi zirimo ubucuruzi n’ishoramari ndetse n’ikoranabuhanga.
Nyuma yo kwakirwa n’Umukuru w’Igihugu, U Rwanda na Guinnée-Conakry byasinyanye amasezerano 12 y’imikoranire mu nzego zinyuranye zirimo ubukerarugendo, ubuhinzi, ingufu, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, ikoranabuhanga, gutanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga, ishoramari n’ibindi binyuranye.
U Rwanda na Guinnée-Conakry ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano n’imikoranire mu guteza imbere abaturage b’ibihugu byombi.

Muri Mutarama 2024, Perezida w’inzibacyuho wa Guinée-Conakry, Général Mamadi Doumbouya, yagiriye uruzinduko mu Rwanda, aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we Paul Kagame, byibanze ku bufatanye mu ngeri zitandukanye zigamije iterambere ry’abaturage. Uru ruzinduko rwanasize Gen. Doumbouya afunguye Ambasade y’Igihugu cye mu Rwanda.
Umubano mu bya dipolomasi hagati y’u Rwanda na Guinnée-Conakry washibutse mu ruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye muri icyo gihugu tariki 17 na 18 Mata 2023, ahasinyiwe amasezerano mu ngeri zitandukanye zirimo n’ikoranabuhanga ndetse hanafungurwa Ambasade yayo i Kigali.

Perezida Kagame yabonanye kandi na Dr. Jean Kaseya, Umuyobozi w’Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira Indwara z’Ibyorezo (Africa CDC), baganira ku ntambwe u Rwanda rumaze gutera mu guhangana n’Icyorezo cya Marburg ndetse n’ingamba zakoreshwa mu kwirinda ibyorezo binyuze mu kongera ubushobozi bwo gukora imiti n’inkingo ku Mugabane wa Afurika.
Perezida Kagame yakiriye kandi na Minisitiri w’Intebe wa Eswatini, Russell Dlamini, uri i Kigali aho yitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Ubukungu ryo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko Rusange rya Afurika ’Biashara Afrika’, baganira ku mikoranire ihuriweho n’umusaruro imaze gutanga.
Ohereza igitekerezo
|