Perezida Kagame yashimye Abanyarwanda baciye imvugo ya “Nduhungire he?”

Perezida Paul Kagame yashimye Abanyarwanda ku murava bagira mu guha u Rwanda agaciro mu ruhando mpuzamahanga, ku buryo buri wese asigaye arwirata.

Perezida Kagame yahishuye ko abikorera ari bo bateye inkunga amatora ya Perezoda azaba mu kwa munani.
Perezida Kagame yahishuye ko abikorera ari bo bateye inkunga amatora ya Perezoda azaba mu kwa munani.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kamena 2017, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori bya Rwanda Day 2017 byabereye mu Bubiligi.

Yifashishije imibare n’ibyegeranyo bikorwa buri mwaka, yerekana uko u Rwanda rufatwa nk’intangarugero ku isi.

Yagize ati “Mpereye ku izina rya Ambasaderi rivuze ikindi ariko ndashaka guheraho, izina rya Nduhungirehe, reka njye mvuge ko ari u Rwanda. Njye navuga ngo “Nduhungire iki?” Ubwo Nduhungire he? Nduhungire iki? biruzuzanya byose.

Abanyarwanda n'abanyamhanga bagaragazaga urugwiro n'ibyishimo byinshi.
Abanyarwanda n’abanyamhanga bagaragazaga urugwiro n’ibyishimo byinshi.

Nagira ngo rero mvuge ko u Rwanda rwacu ni mwe abari hano n’abari mu gihugu n’abari ahandi aho ariho hose mumaze kurugira igihugu gifite agaciro bitari mu karere gusa ahubwo ku isi yose.”

Yavuze ko buri mwaka u Rwanda rushyirwa ku myanya y’imbere mu kuzuza inshingano mu bice byose by’ubuzima, haba mu kwiyubaka mu bukungu, mu buzima no mu mutekano.

Yavuze ko ari bwo bwa mbere mu mateka y’u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere ku isi, cyangwa uwa kabiri ndetse no mu bihugu 10 bya mbere ku isi mu kuba intangarugero.

Kuri Perezida Kagame, ngo ni urugero rwiza ku Banyarwanda rwo kumva ko badakwiye gusuzugurwa ahubwo bagakomeza kwigirira icyizere aho bari hose.

Yabibukije ko kandi kugira ngo igihugu gikomeze gitere imbere ari uko bafatanya muri byose, baba abari mu Rwanda n’abari hanze yarwo ndetse n’inshuti z’u Rwanda zifuza gufatanya n’Abanyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka