Perezida Kagame yashimiye Netumbo Nandi-Ndaitwah watorewe kuyobora Namibia

Perezida Paul Kagame yifurije intsinzi n’ishya n’ihirwe, Madamu Netumbo Nandi-Ndaitwah, watorewe kuyobora Namibia, avuga ko bihamya icyizere abaturage b’icyo gihugu bamufitiye.

Netumbo Nandi-Ndaitwah ni we watorewe kuyobora Namibia
Netumbo Nandi-Ndaitwah ni we watorewe kuyobora Namibia

Ni mu butumwa Perezida Kagame yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukuboza 2024.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko intsinzi ya Netumbo ari gihamya y’icyizere abaturage ba Namibia bamufitiye, anashimangira ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gukorana n’iki gihugu mu nyungu z’impande zombi.

Umukuru w’Igihugu yagize ati: “Nshimiye Perezida watowe, Netumbo Nandi-Ndaitwah, ku bw’amatora yabaye mu mucyo n’intsinzi idashidikanywaho, gihamya y’icyizere abaturage ba Namibia bagufitiye. U Rwanda rwiteguye gukomeza ubufatanye mu nyungu z’ibihugu byombi.”

Perezida Kagame ubwo yagiriraga uruzinduko muri Namibia
Perezida Kagame ubwo yagiriraga uruzinduko muri Namibia

Muri Kanama 2019, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’iminsi 3 muri Namibia, yakirwa ku kibuga na Madamu Nandi-Ndaitwah, icyo gihe wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane

Nandi-Ndaitwah w’imyaka 72, wanditse amateka yo kuba Perezida wa mbere w’umugore uyoboye Namibia, abarizwa mu Ishyaka SWAPO [South West Africa People’s Organization] yegukanye intsinzi n’amajwi 57%.

Netumbo Nandi-Ndaitwah wari usanzwe ari Visi Perezida wa Namibia kuva muri Gashyantare, uyu mwaka, yatsinze aya matora yari ahanganye n’abarimo Panduleni Itula wo mu Ishyaka IPC (Independent Patriots for Change), wagize 26%.

Madamu Netumbo Nandi niwe wakiriye icyo gihe Perezida Kagame
Madamu Netumbo Nandi niwe wakiriye icyo gihe Perezida Kagame

Nyuma yo gutorwa, Netumbo Nandi-Ndaitwah, yavuze ko Abanye-Namibia batoye amahoro n’umutekano.

Netumbo Nandi-Ndaitwah ugiye kuyobora Namibia, yabaye mu myanya y’ubuyobozi itandukanye mu gihe cy’imyaka 25 ndetse n’umuyobozi wungirije w’ishyaka rya SWAPO (South West Africa People’s Organisation), riri ku butegetsi kuva mu 1990,

Namibia yari iyobowe mu buryo bw’inzibacyuho na Perezida Nangolo Mbumba, wagiye kuri uyu mwanya muri Gashyantare 2024, ubwo yari asimbuye Hage Geingob witabye Imana.

Umubano w’u Rwanda na Namibia ushingiye mu nzego zitandukanye zirimo n’uwa dipolomasi watangiye mu 1990, ariko ukomeza gutera imbere nyuma y’imyaka isaga 30 u Rwanda rumaze mu rugendo rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibihugu byombi muri uyu mwaka byasinyanye amasezerano rusange y’ubutwererane yitezweho kwihutisha ubufatanye mu bucuruzi, ubukungu no gusangizanya ubumenyi hagati y’ibihugu byombi.

Ni amasezerano yashyizweho umukono n’uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa Namibia Jenelly Matundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka