Perezida Kagame yashimiye Macron watorewe kongera kuyobora u Bufaransa

Perezida Paul Kagame yashimiye Emmanuel Macron, k’ubwo kongera gutorerwa kuyobora u Bufaransa, avuga ko ari intsinzi yegukanye abikwiye.

Umukuru w’Igihugu, yabitangaje abinyujije kuri Twitter ye, agira ati “Iki ni igihamya cy’ubuyobozi bwawe bufite intego igamije kunga ubumwe aho gutanya. U Rwanda rwiteguye gukomeza kwimakaza imikoranire hagati y’abaturage n’ibihugu byombi.”

Mu matora y’umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa yabaye ku Cyumweru tariki ya 24 Mata 2022, Emmanuel Macron yongeye gutorerwa kuyobora u Bufaransa ku majwi 58.2%, mu gihe uwo bari bahanganye, Marine Le Pen yagize amajwi 41.8%.

Ni ku nshuro ya kabiri Macron yari ahanganye na Le Pen, akaba ndetse n’inshuro ya kabiri amutsinze mu cyiciro cya kabiri.

Emmanuel Macron w’imyaka 44 y’amavuko, nabwo yari yahatanye mu matora na Marine Le Pen w’imyaka 53 y’amavuko, ku cyiciro cya kabiri mu mwaka wa 2017.

Kuva Macron yatorerwa bwa mbere kuyobora u Bufaransa mu 2017, umubano w’u Rwanda n’ikcyo gihugu wongeye kuzahuka nyuma y’imyaka myinshi warajemo igitotsi, kubera uruhare icyo gihugu gishinjwa kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida Macron yagiriye uruzinduko rw’amateka mu Rwanda mu mpera za Gicurasi 2021, ndetse muri urwo ruzinduko rwe rw’iminsi ibiri, Macron yakoze ibikorwa bitandukanye birimo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka