Perezida Kagame yashimiye Ingabo z’u Rwanda kubera ubwitange bwazo muri 2021

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yageneye ubutumwa Ingabo n’izindi nzego z’umutekano z’igihugu, buzishimira ubwitange bwazo mu mirimo zishinzwe, anabifuriza iminsi mikuru myiza isoza umwaka wa 2021.

Muri ubwo butumwa, Perezida Kagame yabanje kwifuriza abakora mu nzego z’umutekano n’imiryango yabo, kugira iminsi mikuru myiza.

Yagize ati "Mu izina rya Guverinoma, Abanyarwanda no mu izina ryanjye bwite, twifurije abasirikare bakuru n’abato mu ngabo z’u Rwanda (RDF), kimwe n’abandi bakora mu nzego z’umutekano n’imiryango yanyu, kugira iminsi mikuru myinza no kuzagira umwaka mushya w’umusaruro".

Umukuru w’igihugu kandi mu butumwa yageneye inzego z’umutekano z’u Rwanda, yashimye uruhare rukomeye bagize mu kuzuza inshingano zabo zo kurinda no gusigasira umutekano w’Abanyarwanda, mu bikorwa bitandukanye muri uyu mwaka wa 2021ugana ku musozo, warimo ibigoye byinshi haba imbere mu gihugu no mu mahanga.

Perezida Kagame, kandi yakomeje avuga ko n’ubwo 2021 wari umwaka urimo byinshi bigoye, cyane cyane icyorezo cya Covid-19, ashimira inzego z’umutekano uburyo zitahwemye kwitanga ndetse no kugira umwete utajegajega, byatumye barenza ibyari biteganyijwe.

Muri ubu butumwa kandi Perezida Kagame yashimiye cyane abari mu butumwa butandukanye bwo kubungabunga amahoro mu mahanga.

Yakomeje agira ati "Kuba muri kure y’imiryango yanyu ndetse n’abo mukunda muri ibi bihe by’iminsi mikuru, bigaragaza bidasanzwe umutima n’ubwitange budasanzwe mu guharanira ko amahoro aganza ku mugabane wacu ndetse n’ahandi, bityo Igihugu kirabashima ku bw’ibikorwa byanyu".

Perezida wa Repubulika yaboneyeho kubasaba ko muri uyu mwaka mushya utangiye wa 2022, bakomeza guharanira no gushyigikira indangagaciro ziranga, kandi zisobanura Abanyarwanda.

Yabasabye kandi kurushaho kwesa imihigo izazamura ibendera ry’u Rwanda, gukorana umwete byimazeyo, bikwiriye ikizere bahawe n’Abanyarwanda n’amahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka