Perezida Kagame yashimiye abamwifurije isabukuru nziza
Perezida Paul Kagame yashimiye abamwifurije isabukuru nziza y’amavuko yizihije ku Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022.
Umukuru w’Igihugu abinyujije kuri Twitter, yagize ati: “Reka mfate aka kanya nshimire buri umwe wese wanyifurije isabukuru nziza”.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko ibyo yagezeho ari ukubera ubufatanye n’abantu batandukanye, naho aho bitagenze neza ngo ni ukubera we ku giti cye.
Umukuru w’Igihugu yizihije isabukuru ye ku Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022, yuzuza imyaka 65. Abantu batandukanye bamwifurije ibyiza no kunezezwa n’uwo munsi, ndetse Madamu Jeannette Kagame amugaragariza uburyo atewe ishema no kumugira.
Yagize ati “Buri gihe bimbera umugisha kwizihiza isabukuru yawe y’amavuko Paul Kagame, Isabukuru muyobozi mwiza, Umubyeyi, sekuru w’abuzukuru bacu, ukaba n’umugabo wanjye. Imyaka 65 ni intera ikomeye ugezeho (milestone). Sinzahwema kukuvuga ibigwi ku muryango twahawe, uri impano idasanzwe kuri twe twese!”

Umukuru w’Igihugu yongeye gutungurwa kuri uyu wa Mbere tariki 24 Ukwakira 2022 aho yari yitabiriye inama y’iminsi ibiri y’ihuriro ry’abagiraneza bakorera muri Afurika (African Philanthoropy Forum).
Abari bayirimo bafashe akanya bamushimira kuba yitabiriye iyo nama ndetse n’ibyiza akomeje kugeza ku Rwanda, maze ahita atungurwa n’ibyo bari bakoze, agaragaza akanyamuneza, ndetse na we atangira ijambo rye abashimira uburyo bamutunguye nk’uko byagenze ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko.
Umukuru w’Igihugu yagize ati: “Ejo nimugoroba nari mu rugo ndi kureba umupira maze mbona ubutumwa bugufi bumbwira ko hari abantu bashaka kumbona mu buryo bwihutirwa. Banjyanye mu nzu imwe ngatekereza ko ngiye kumva ibibazo bimwe na bimwe ngomba gukemura by’abaturage, ariko mpageze natunguwe no gusanga bari banteguriye umusangiro hamwe n’inshuti n’abavandimwe”.
Reba ibindi muri iyi Video:
Ohereza igitekerezo
|
Isabukuru nziza,Imana izakomeze kukurinda,kukubura nuguhomba byishi.turagukunda,God bless you.