Perezida Kagame yashimiye abafashe mu mugongo u Rwanda mu bihe by’ibiza

Perezida Kagame yashimiye abayobozi n’inshuti bihanganishije u Rwanda nyuma y’aho ibiza biteje imyuzure n’inkangu. Ni ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye hagati ya tariki 2-5 Gicurasi 2023, iteza imyuzure n’inkangu byatwaye ubuzima bw’abaturage bagera ku 135.

Ubwo ibyo biza byabaga, abayobozi batandukanye barimo na Perezida Kagame bageze aho byabereye ndetse bihanganisha abo byagizeho ingaruka.

Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati:"Tubabajwe cyane kandi twihanganishije imiryango y’abahitanywe n’inkangu n’imyuzure byibasiriye Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo. Turakora ibishoboka byose mu guhangana n’iki kibazo gikomeye. Nanjye ubwanjye ndabikurikiranira hafi".

Umukuru w’Igihugu, ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 15 Gicurasi 2023, yashimiye abayobozi n’inshuti z’ u Rwanda babafashe mu mugongo.

Yagize ati "Turabashimira ko mwabaye hafi mukanafasha Abanyarwanda.
Mu gihe dukora ibishoboka byose ngo dusane ibyangiritse tunita ku barokotse..."

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi mu Rwanda (MINEMA) iherutse gutangaza ko hamaze gukusanywa amafaranga asaga Miliyoni 110 FRW yo gufasha abagizweho n’ingaruka.

Ibi biza usibye ubuzima bw’abaturage byatwaye, byangije ibikorwa remezo birimo imihanda n’inzu z’abaturage hamwe n’ibigo by’amashuri.

Zimwe mu nkunga zikomeje gutangwa harimo imifuka ya SIMA aho uruganda rukora SIMA muri Tanzania ruherutse kohereza imifuka irenga 1200. Abandi batanze inkunga igizwe n’ibiribwa, imyambaro, inkweto, amafaranga n’ibindi.

Inkunga zikomeje kugezwa ku bibasiwe n'ibiza
Inkunga zikomeje kugezwa ku bibasiwe n’ibiza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka